• 13/12/2019 9:23 26

Gihozo ‘Umukobwa wigenga’ ntakiri kumwe na Label ya KIKAC Music

Gihozo Pacifique umwe mu bahanzikazi Nyarwanda bakizamuka yatandukanye na Label ya KIKAC Music yari yaramusinyishije amasezerano y’imyaka 10 bakurikirana inyungu ze.

Gihozo we yemeza ko yavuye muri Kikac

Muri Nzeri 2018 nibwo uyu muhanzi yatangaje ko asigaye afite abajyanama bagiye kumufasha muri muzika banasinyana amasezerano y’imyaka icumi.

Icyo gihe mu kiganiro yagiranye na Umuseke yavuze ko KIKAC izajya imufasha ku kintu cyose umuhanzi akenera mu muziki no ku bindi by’imibereho ye (Full management).

Uyu mukobwa watangiye umuziki muri 2016 amaze gukora indirimbo zirenga eshanu harimo iyitwa ‘Ku izima’, ’Hindura’, Ndi uwawe’,’ Tujyane’ n’ izindi.

We na KIKAC ngo bakoranye indirimbo imwe gusa mu gihe bamaze bakorana ari na yo aheruka gusohora yitwa ‘Remedy’.

Uyu muhanzikazi abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yanditseho amagambo yerekana ko yatandukanye n’iyi Label yamufashaga nubwo amasezerano yari atararangira.

Yanditse ati “Guhera ubu munyite umukobwa wigenga nta Label ikimfasha mu muziki nzajya nifasha murakoze.”

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke yanze kubivugaho byinshi ariko aduhamiriza ko ari byo ko we na Kikac music Label batakiri gukorana nk’uko byari bimeze.

Ati “Ndabashimira ku byo bankoreye byose ntabwo twabanye nabi, ariko hari igihe umuntu afata umwanzuro bitewe n’impamvu ze agahitamo ikindi kintu abona ko yenda cyamufasha kurushaho.”

Andi makuru dufite y’impamvu zo gusezera kwa Gihozo muri Kikac ngo ni uko ibyo bari baramusezeranyije kumukorera byose batabikoze nk’uko babyumvikanye we akabona ko barimo kumudindiza.

Indirimbo ‘Remedy’ yakoze ari muri KIKAC Music

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *