• 25/01/2020 6:48 29

Gihozo ukizamuka yiyambaje Urban Boys bakorana indirimbo ngo amenyekane

Umuhanzikazi ukizamuka Gihozo Pacifique yasohoye indirimbo yitwa ‘Go Low’ afatanyije n’itsinda rya Urban Boys avuga ko yabiyambaje mu rwego rwo gukomeza kuzamura izina rye.

Gihozo ngo yizeye ko iyi ndirimbo yakoranye na Urban Boyz izatuma amenyekana

Gihozo Pacifique watangiye kuririmba muri 2017, ubu yasohoye indirimbo nshya ari kumwe n’itsinda rya Urban Boys rigizwe na Nizzo Kaboss na Humble Jizzo.

Indirimbo yabo bayise ‘Go Low’ ni iy’urukundo aho umwe aba abwira uwo bakundana ko inshingano ze ari ukumwitaho kuko amukunda.

Kuva yatangira umuziki iyi ni yo ndirimbo ya mbere akoranye n’undi muhanzi (Collabo).

Avuga ko yahisemo gukorana na Urban Boys kuko ari itsinda rikomeye kandi rikunzwe mu Rwanda.

Ati “Ni iby’agaciro kuri njyewe kuko ni abahanzi b’abahanga kandi bakunzwe, ibi bizamfasha nanjye kuzamura izina ryanjye nk’umuhanzi ukizamuka.”

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yatunganyirijwe muri Studio ya Urban Records naho amashusho yayo atunganywa na The Benjamins.

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *