• 12/12/2019 8:27 09

Gicumbi: Urubyiruko rurasaba kwigishwa inkomoko y’amakimbirane

Urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi  by’umwihariko mu murenge wa Mutete batangaza ko nibakomeza kugezwaho inyigisho zigendanye n’ihohotera ribera mu ngo bizatuma barushaho kwirinda no kumenya uko bazitwara igihe bazaba bamaze gushing ingo zabo.

Urubyiruko ngo rumenye intandaro y’amakimbirane byabafasha kuzubaka ingo nziza

Ngendahimana Jean Marie Vianney umwe mu rubyiruko rutuye mu murenge wa Mutete twaganirije yagize ati: “Burya iyo habayeho ubukangurambaga bugendanye no gukumira ibibazo bibera mu muryango,  urubyiruko turushaho kubyungukiramo kuko tuba turashaka abagore, bituma twirinda,  tugashishoza,  waba ubona umutungo cyangwa ubusinzi aribwo butera amakimbirane ukabigendera kure.”

Yongeraho ko akenshi ubutumwa butangwa hifashishije ikinamico, aribwo butera urubyiruko gukurikira bafite amatsiko kandi bakumviraho impanuro.

Uyu twaganiriye aboneraho gusaba bagenzi be kujya bafata icyemezo cyo kubaka ingo bamaze gukura, ndetse bakamenya kuvugisha ukuri mu gihe cyo kurambagiza kuko iyo umukobwa ageze mu rugo agasanga ibyo yasezeranyijwe bidahari biba intandaro y’amakimbirane mu miryango.

Ikindi urubyiruko rugomba kwitondera muri iki gihe ngo ni ukumenya gushishoza umukobwa ushaka kubaka urugo akamutandukanya n’uje akurikiye imitungo.

Nyiraneza Emelatta na we ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 utuye mu murenge wa Mutete mu santire ya Gaseke avuga ko ihohotera akenshi usanga rituruka ku businzi, ahandi ugasanga n’abagore batumva neza uburinganire bagasuzugura abagabo babo bikavamo amakimbirane.

Akenshi ngo abagore usanga aribo bajya kurega mu buyobozi ngo bahohotewe.

Agira ati: “Njye simpakana ko hari Abagabo bakubita Abagore babo bitwaje ko babakoye, cyangwa Abagore bahohotera Abagabo babo bitwaje ko ubuyobozi bubashyigikira, gusa hakenewe ubukangurambaga butandukanye,  haba mu nsengero no mu buyobozi,  bakigisha byimbitse urubyiruko mbere y’uko bubaka ingo byarushaho gukumira ihohotera ribera mu miryango.”

Gombaniro Tarcisse umuhuzabikorwa wa MAJ (urwego rwunganira abaturage mu by’Amategeko ku Karere) ya Gicumbi,  avuga ko bakomeje kwigisha abaturage amategeko abarengera, haba ku ihohotera rishingiye ku gitsina cyangwa ku burenganzira mu bijyanye n’izungura,  gusa ko haba ababasanga ku karere cyangwa abo basura mu mirenge bose usanga hagikenewe ubufatanye mu bukangurambaga.

Agira ati: “Tubigisha amategeko abunganira mu gihe habayeho ihohotera,  gusa ikibazo kiracyari ku bahishira ko bahohoterwa mu rugo,  ariko kwigisha ni uguhozaho.”

Avuga ko bakira nk’abaturage batari munsi y’ijana mu gihe cy’ukwezi bakeneye kunganirwa mu by’amategeko. Naho ngo iyo bagiye mu murenge bigisha abarenga 1000 ku munsi umwe.

Uyu munyamategeko avuga ko hagikenewe ubufatanye mu gutanga ubukangurambaga bukumira ihohotera, by’umwihariko bukaba hagati n’imiryango ikorana na Minisiteri y’Ubutabera, nka RCN Justice et Democratie ikunze gusura uturere babigisha kudahishira ihohotera rishingiye ku gitsina,  n’inzego z’ibanze kurushaho zikarushaho gusura abaturage mu ngo aho batuye, bagakurikirana imibereho yabo,   bakamenya n’amakuru y’uko babayeho.

Akenshi ngo usanga imiryango ikurikiranwa igihe habonetse amakikimbirane cyangwa umwuka mubi mu cyangwa bimenyekana nyuma hari bamwe bavukijwe ubuzima na bagenzi babo.

Umwe mu baganiriye n’Umuseke avuga ko urubyiruko rukwiye no kumenya gushishoza ku bo bakundana kandi bagakundana bakuze

EVENCE NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/ GICUMBI

0 Igitekerezo

  • Ngo kwigishwa inkomoko y’amakimbirane!! Bayobewe se ko ari inda mbi n’ibyifuzo bibyiganira mu mitima y’abantu? Bayobewe ko ari ishyari, izima, akanyaro, ubwibone, ubwikanyize, ubusambo, umururumba, n’ibindi bitakaragasi duhisha inyuma y’izindi mpamvu zisize umunyu?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *