• 15/12/2019 9:50 25

Gicumbi: Urubyiruko rurasaba amadini kurusanga mu cyaro akarubwira ‘ububi’ bw’ubutinganyi

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi bavuga ko amadini arushijeho kurwegera mu cyaro akarusobanurira ibibi by’ubutinganyi no kwishora mu mibonano mpuzabitsina byarushaho kurufasha. Ngo ibibazo kera byari umwihariko ku mijyi byageze no mu cyaro.

Urubyiruko rwo muri Gicumbi rusaba amadini kurwegera mu cyaro akarubwira ububi bw’ubutinganyi kuko ngo ibibazo byo mu mijyi byageze no mu cyaro

Ibi urubyiruko rwabivuze nyuma yo kwitabira ubungurambaga bugamije gukumira inda  zitateganijwe, kumenya no kwirinda ubutinganyi n’izindi ngeso zangiza urubyiruko.

Emelyne Mukanoheli w’imyaka 18 avuga ko  urubyiruko rutakwigishwa n’inzego za Leta gusa, ahubwo ko hakenewe ubufatanye n’izindi nzego zirimo iz’amadini kandi rukigishwa hakoreshejwe uburyo butandukanye burimo amakinamico, imikino n’ibindi.

Ati: “Njye ntuye mu kagari ka Rwankonjo  mu murenge wa Cyumba. Kuva namenya ubwenge sindabona hari igiterane cyabereye aho dutuye ahubwo usanga abayobozi aribo babyigisha mu mugand. Erega  urubyiruko dukunda indirimbo zaririmbiwe Imana no gusenga.  Abakuru b’amatorero baze no mu cyaro bafatanye  n’ubuyobozi gutanga inama zitwubaka,  kuko  ibibazo byo mu miijyi  no mu cyaro byarahageze.”

Rwirangira Diodore ushinzwe urubyiruko, umuco na sport  mu Karere ka Gicumbi, ashima cyane amwe mu matorero abafasha gukumira inda zitateganyijwe n’ibindi bibazo byugarije abaturage ariko nawe agasaba abayobozi b’amadini gukomeza kwegera urubyiruko rwo mu cyaro.

Agira ati: “ Kwamagana ubutinganyi n’izindi ngeso mbi  ni kimwe mubyo dushimira amatorero. Ni kimwe mu biyaranga.  Iyo babinyujije mu ivugabutumwa ryegereye urubyiruko mu cyaro bituma rumenya uko rwabyirinda .”

Umuvugizi wungirije w’Itorero   EAR( Eglise Anglicane au Rwanda) mu karere ka Gicumbi Pasteur Samwel Mutabazi avuga ko  bamaze iminsi bakora ubukangurambaga bwo kwigisha urubyiruko gukumira  inda zitateganyije , kwirinda ibiyobyabwenge,  n’ikibazo cy’ ubutinganyi babicishije mu mikino.

Ati: “Twe nk’itorero  twigisha ibyiciro binyuranye birimo abana, abagore n’abagabo n’urubyiruko bo ni benshi.  Tugerageza kubigisha twifashishije ibyo bakunda nk’imikino, tukagerageza  kugera hirya no hino hari paruwasi zacu. Ubu dufite izigera kuri 45. Intego iba ari ukugira  ngo turebe ko urubyiruko rwakwirinda inda zitateganijwe, ibiyobyabwenge n’ ubutinganyi.”

Ubwo harangizwaga ariya mahugurwa kandi byajyaniranye no kurangiza amarushanwa y’ umupira w’amaguru yari agamije guhuza uruyiruko rugasabana kandi rukiga.

Amwe muriyo aturuka mu karere ka Gatsibo andi akagirwa n’abatuye akarere ka Gicumbi.

Ikipe  y’abahungu ba Gicumbi yatwaye igikombe itsinze ibitego 4-1 Ikipe  ya Muhura muri Gatsibo, naho mu makipe y’ abakobwa, ikipe ya Gatsibo itsinda 3-0 ikipe  ya Gicumbi.

Umupira w’amaguru ni bumwe mu buryo buhuza abantu ‘bagasabana’
Ikipe y’abagabo mu Murenge wa Byumba niyo yatsinze iya Gatsibo ku mukino wa nyuma

Evence NGIRABATWARE

UMUSEKE.RW/GICUMBI

2 Ibitekerezo

  • Ubutinganyi nimubwige ahubwo, kubuca no kubwamagana byo ntibirimo kuko birimo gukwirakwizwa mu isi kandi bigakorwa n’abakomeye. Muzarebeko leta itaruciye ikarumira kandi ibiziko ubutinganyi burimo kwiyongera mu gihugu? Iburwanye bayikupire imfashanyo? Wapi. Imbaraga z’umwijima ubu nizo ziyoboye isi, wabishaka utabishaka mu minsi mike gutingana biraba nta kizira kirimo.

  • mwikwigisha kwirinda ubutinganyi kuko si indwara,mwibwamagana kuko ntacyo bitanga uretse amakimbirane no gukandamizwa kwa bamwe ahubwo mwigishe kubaha abantu uko bari

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *