• 19/01/2020 10:50 14

Gicumbi: Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri aravugwaho kwigarurira ubutaka bwa Leta

Ibi bivugwa na bamwe mu batuye Umurenge wa Rukomo mu tugari twa Cyeya na Munyinya. Bavuga ko umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Cyeya witwa Jacques Ntirimeninda yigaruriye igishanga cya Leta ngo kuko gikora ku isambu ye. Iki gishanga ngo cyari gisanzwe gifasha amakoperative y’ubuhinzi agihingamo.

Abaturage bavuga ko bibabaje kuba hari abantu ku giti cyabo bashaka kwigerurira ubutaka Leta yageneye inyungu rusange

Aba baturage banenga ko igishanga bari basanzwe bakoresha muri gahunda y’Ubudehe, bakagihinga bibumbiye mu makopetaive bakiteza imbere, ubu cyakodeshejwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Cyeya.

Ngo yabitewe n’uko kiriya gishanga gikora ku butaka bwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo, Prudence Mbarushimana yatangarije Umuseke ko ikibazo cyageze mu nkiko kandi ngo Ntirimeninda ari ku rutonde rw’abandi 26 bavugwaho kwigarurira ubutaka bwa Leta buba busanzwe bufitiye inyungu rusange abaturage.

Uyu Ntirimeninda yahoze ari umwe mu bagize Komite nyobozi ya Njyanama y’Akagari ka Cyeya. Ntirimeninda yabwiye Umuseke ko nta kintu yatangaza ku bimuvugwaho.

Umuyobozi ushinzwe ubutaka muri Gicumbi Emmanuel avuga ko afite raporo y’ibibazo byo kwigarurira ubutaka bivugwamo abantu 26  kandi ngo ibi biri mu tugari twavuze haruguru tw’Umurenge wa Rukomo.

Avuga ko hari Komisiyo yashyizweho mu Ukuboza, 2018 igizwe n’inzego zitandukanye zikorera muri kariya karere igamije gusesengura uruhare rwa buri wese muri bariya 26 yagize mu kwigarurira buriya butaka kandi ngo yahawe n’ubushobozi bwo kuzareba uko kiriya kibazo kifashe mu yindi mirenge.

Hari amakuru Umuseke ufite avuga  ko bamwe mu bashinzwe gutanga no gukurikirana ibibazo kuri uyu mutungo wa Leta bakoresha  icyenewabo ndetse no gukingirana ikibaba.

Bisaba ko ibishanga byigaruriwe n’abantu ku giti cyabo babyamburwa bigahabwa abaturage mu nyungu rusange

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/Gicumbi

3 Ibitekerezo

  • Yewe mwakoze cyane kuri Iyi nkuru . Ubu se mukeka ko ubu butaka bw’igishanga uyu mugabo yigaruriye azabusubiza abwatswe nande ko akingiwe ikibaba guhera ku Murenge kugera ku Karere!? Mbibabwiye mbizi n’ubyinjiyemo Njyanama zirara zimuhiga!!! Birababaje

  • “Aba baturage banenga ko igishanga bari basanzwe bakoresha muri gahunda y’Ubudehe, bakagihinga bibumbiye mu makopetaive bakiteza imbere, ubu cyakodeshejwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Cyeya”. NIBA AKODESHA SE YIGARURIYE KIRIYA GUSHANGA GUTE? IKINTU UMUNTU AKODESHA KIBA ARI ICYE SE? Va ku giti dore umuntu wa mugani w’abanyarwanda.

  • Benshi mu karere bakomokamo bazi ibyari iby’abaturage n’ibyari ibya leta.Uzabyamburwa nyumna natazaze guteza ubwega. Icyo gihe azacibwa n’indishyi zijyanye n’imyaka yamaze akoresha ubwo butaka.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *