• 28/11/2020 1:45 38

Gicumbi: Umugore uvuga ko umugabo yamutaye bapfa gusenga abaturanyi bamwubakiye icumbi

Murorimana Anathalie avuga ko umugabo we yamutaye bapfa gusenga, yamutanye abana batanu, ashimira abaturanyi be bamuba hafi nyuma yo kumufasha kubona icumbi kuko inzu ye yari yarangiritse.

Inzu ye ntabwo urubyiruko rwabashije kuyiteraho umucanga

Amakuru Umuseke ufite ni uko uyu mugore yakundaga gusenga cyane. Murorimana Anathalie atuye mu Kagari ka Yaramba, Umurenge wa Nyankenke, avuga ko nubwo umugabo yamutaye kubera amakimbirane bagiranaga, yishimira ko yasigaranye n’abaturanyi kandi bamwubakiye aho kuba.

Avuga ko uburyo yatabazaga agahinda yari afite, inzira yamufasha gushima abamugiriye neza bose ari ukubicisha mu Itangazamakuru.

Uyu mubyeyi avuga amaze imyaka itatu asaba icumbi ahantu hose abonye  nyuma yo gutana n’umugabo we. Avuga ko iwe hahoraga intonganya zivuye ku businzi, n’ibindi.

Kutagira aho kubana n’abana batanu afite kuri we byari ikibazo.

Ubuyobozi bw’Akagari nyuma yo kumva ibibazo by’uyu mugore bwamufasha gukoresha ibikorwa by’umuganda wo kubumba amatafari, kuri ubu yishimira ko n’ubwo yabyuka akajya guca inshuro, ayica afite aho ataha.

Abaturanyi be bafatanyaje n’urubyiruko rw’abakorerabushake, babumba amatafari n’inzu irazamurwa, Akagari ka Yaramba na ko gakora ubuvugizi amabati araboneka inzu irasakarwa.

Mugiraneza Ignace  umuturanyi wa Murorimana Anathalie  avuga ko hatabayeho ibikorwa by’imiganda ifasha abahuye n’ingorane ntacyo abaturage bakwifasha ubwabo, dore ko uyu na we avuga ko inzu ye yigeze gutwarwa n’imvura, abaturage bo mu Kagari ke bakamwubakira.

Agira ati: “Uyu mugore yakundaga gusenga kuva cyera, umugabo we yakoraga akazi ko kubaka inzu (umufundi) ariko kubera inzoga nyinshi yanywaga nta yo yari yaramwubakiye.”

Umuturanyi avuga ko amakimbirane yo muri ruriya rugo yahahoraga, umugore abwira umugabo kureka inzoga, umugabo na we akamubwira ko “Amasengesho ahoramo wagira ngo ni ay’ Abapfumu”.

Murorimana Anathalie avuga ko yari abayeho nabi, ntaho kuba agira icumbi ngo yarisabaga uwo abonye wese.

Ati ”Ikibanza ni umugiraneza wakimpaye, ndi umuhinzi ukora ibiraka, nzagerageza gutunga abana.”

Ubuyobozi bw’Akagari ka Yaramba buvuga ko uyu muturage yakundaga gusenga cyane, gusa umugabo kuko yajyaga gukora ibiraka byo kubaka mu yindi Mirenge “akagera iwe yanyoye inzoga” ngo byatumaga batumvikana ku nshingano z’urugo, kugeza ubwo umugabo yagiye gukora ahandi agashakirayo undi mugore.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Yaramba, Uwamungu Jules ati: ”Uyu mugore ntabikorwa bindi tumuziho usibye guhinga mu murima no gusenga cyane, we n’umugabo bapfaga ko ataha yasinze, umugabo na we akamubwira ko gusenga cyane bimeze nko kwirirwa mu bapfumu.”

Hashize imyaka itatu umugabo yaragiye ashaka undi mugore, nta nzu yamusigiye, nibwo umuganda w’abaturage, n’urubyiruko rw’abakorerabushake babumbye amatafari banubaka inzu, Akarere ka Gicumbi gatanga isakaro.

Uyu muryango ntiwari warasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko bari bumvikanye kubana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Yaramba, Uwamungu Jules wafashije umuturage we kubona aho akinga umusaya

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/Gicumbi

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Byiza cyane

    • Yarakeneye ubufasha rwose

    • Imana idusaba Kuyisenga.Ariko tugomba kumenya ko Imana itumva abantu bose basenga.Dore ingero 2 zivugwa muli bible.Nkuko Yohana 9:31 havuga,Imana ntiyumva amasengesho y’abantu bakora ibyo Imana itubuza:abajura,abarwana,abasambanyi,etc…Nkuko Matayo 15:9 habyerekana,ntabwo Imana yumva amasengesho y’abantu basenga mu buryo budahuje n’uko bible yigisha.Urugero,benshi basenga Imana Data,Imana Mwana n’Imana Roho mutagatifu (Ubutatu).Nyamara muli Matayo 4:10,Yezu yavuze ko tugomba “gusenga Se wenyine”.Niwe Mana ishobora byose yonyine.Yezu akaba “umugaragu w’Imana”,nkuko Ibyakozwe 3:13 havuga.Yesu ubwe yavuze ko Se amuruta.Byisomere muli Yohana 14:28.Ikindi kandi,nta yindi Ntumwa y’Imana tugomba kunyuzaho amasengesho uretse Yezu.Byisomere muli Ibyakozwe 4:12.Imana ntiyemera izindi ntumwa zitavugwa muli bible,abantu banyuzaho amasengesho yabo:Muhamadi,Bouddha,Confucius,etc…

  • Gusenga Imana nta buryarya bigira ingaruka nziza ku mibereho yacu.
    Ndahamyako Imana ariyo yakoresheje uru rubyiruko. Nashyiremo imbarga akorere urugo rwe rurusheho gutera imbere Kandi azanakomeze asenge kuko n’ ibindi izabikora. Urubyiruko n’ ubuyobozi namwe mwarakoze mukohereze aho. Iki gikorwa kerekana ubunyarwanda bwa nyabwo!

  • Ndumva uwo muyobozi yarakoze ibintu byiza cyane yangako umuturagewe abaho nabi nakomereze ago rwose

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *