• 28/11/2020 1:46 12

Gicumbi: Umugabo w’imyaka 37 yatawe muri yombi akekwaho kwica uwo bashakanye

Umugabo witwa Habiyakare w’imyaka 37, utuye mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi yafatiwe nzira akekwaho kwica uwo bashakanye amukubise umwase.

Byabaye ku wa Kabiri tariki 17 mu Mudugudu wa Nyankokoma, Akagari ka Munyinya mu Murenge wa Rukomo ahagana saa tatu z’ijoro (21h30).

Nyakwigendera yitwa Niyonsaba Clemantine w’imyaka 34.

Amakuru avuga ko uriya mugabo yari amaze hafi ukwezi ataba mu rugo kubera amakimbirane yo mu muryango.

Niyitegeka Alphonse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Rukomo avuga ko amakuru yamenye ari uko hagati y’uriya mugabo Habiyakare n’umugore we nta mwuka mwiza wari hagati yabo bombi.

Yabwiye Umuseke ko abaturage bamubwiye ko amakimbirane yabo atari ku rwego rw’uko bakwicana.

Ati “Umugabo yari amaze ibyumweru 3 ataba mu rugo.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya byumba mu rwego rwo gukorerwa isuzuma.

Habiyakare ukekwaho kwica umugore we, yahise atoroka bamufatira muri centre yo mu Rukomo ashyikirizwa Police station ya Byumba.

Amakuru Umuseke wamenye ni uko ngo intonganya zaba zaraturutse ku bintu byoroheje.

 

Itegeko

Ingingo ya 107 mu Itegeko riteganya Ibyaha n’Ibihano, iteganya igihano cyo Gufungwa BURUNDU ku cyaha cyo kwica umuntu wabigambiriye.

NGIRABATWARE Evence
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • YOOOOOO!!!
    BIRABABAJE ARIKO GICUMBI YISUBIREHO ISHAKE UKO IGABANYA AMAKIMBIIRANE MU MIRYANGO. si nzi niba mwasomye speech y’ uriya MUGITIFU, urabona ko ngo na we atari abizi. iyo ingo zikimbiiranye kuri uwo musozi twese tuba tubizi nkanswe ubuyobozi!!!! buriya se na gitifu w’ Akagari na mudugudu nabo nta byo bari bazi ra !?
    kariya karere abenshi mu bayobozi baho bigize ba ntibindeba, abandi bashobora kuba bihunza inshingano, abandi muri bo ntibakemura ibibazo by’abaturage neza nkuko bikwiriye kd gihamya yabyo ni iyi nyine ikomoka ku kwihorera.

    bongere imbaraga mu kwegera abaturage bakemure ibibazo byabo neza, bamenye ibyifuzo byabo, bite ku mutekano w’ ABATURAGE bige gukumiira icyaha kitaraba kd bibande mu mirenge yo bucyaro kuko biragaragara ko hari ikibazo cy’ amakimbirane.

  • Birabaje kubona umuntu yica uwamuhaye imfura

    • Nuko abantu badashaka kubyumva,nta kindi cyatuma abashakanye babana neza uretse gukurikiza amategeko imana yaturemye yaduhaye.Kuraho biriya amadini amwe,kubera “irari ryaho”,abeshyera imana ngo ibemerera gushaka abagore benshi.Imana isaba abashakanye “kuba umubiri umwe” (one flesh).
      Bisobanura gukundana,kudacana inyuma,kutifuza undi mugore,etc…Uwo niwo muti rukumbi.Ikibabaje nuko abantu batuye isi nyamwinshi bakuba na zero ijambo ry’Imana.Niyo mpamvu iyi si ari mbi.Umuti si amadini cyangwa Leta.Umuti nyawo ni ijambo ry’Imana dufite twese.Turyige neza kandi turikurikize,niba dushaka amahoro mu ngo zacu.

  • Gicumbi irongeye kandi!
    (Yo na Gatsibo sinzi ikirere cyaho umenya cyarahumanye)

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *