• 11/12/2019 5:48 17

Gicumbi: Umubikira wayoboraga Centre de Santé ya Rushaki yishwe n’impanuka

Ahagana saa 14h20 umubikira witwa Soeur Theopistine Terimbere wari usanzwe ayobora Ikigo Nderabuzima cya Rushaki yakoze impanuka ahetswe n’umumotari bombi irabahitana.

Nyakwigendera Ma Soeur Terimbere Théopestine yari afite imyaka 37

Uyu mubikira ngo yari avuye mu Murenge wa Byumba ari naho akomoka asubiye ku kazi i Rushaki baza kugongwa n’imashini yikorera icyayi ahitwa ku Murindi we n’umumotari barapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rushaki witwa Nduwayo Irankijije yabwiye Umuseke ko ba nyakwigendera bagongewe mu murenge wa Manyagiro bava mu murenge wa Byumba.

Ati: “Ni umubikira witwa Soeur Terimbere Theopistine yapfanye n’umumotari, bagonzwe na torotoro. Imirambo yabo iri ku bitaro bya Byumba.”

Avuga ko bagongewe hafi y’uruganda rw’icyayi rwa Byumba ruri ku Murindi, imirambo ikaba yajyanywe gukorerwa isuzuma n’abaganga.

Uriya Mubikira w’imyaka 37 y’amavuko yari avuye gusura ab’iwabo yari atwawe na motari witwa Mugenzi Moise, bagonzwe na torotoro ifite RAD 987I, yaritwawe na Rwivanga w’imyaka 35.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Humm!! Torotoro n’ukuntu iba igenda buhoro nk’akanyamasyo, yisimbiza, ivuza induru, igonga umumotari gute, ntashobore kuyikwepa ? Cyeretse ikoze manoeuvre idasanzwe kandi itunguranye mu gihe bayigezeho. Barebe niba yacitse feri cyangwa volant. Naho ubundi!!

  • Bagonzwe ni imashini yikorera icyayi kukruganda rw’icyayi rwa mulindi, ntabwo ari imashini ikora umuhanda

  • Ariko biteye impungenge kubona abantu gukomeza ingendo babisikana n’imashini zikora imihanda,nibongere umutekano kuko ikosa rito ry’umushoferi ritwara ubuzima.

  • Ahubwo se ubwo yarije mumuhanda nyabagendwa gukora iki? Imana ibakire mubayo

  • Yoo aruhukire mu mahoro ya Nyagasani.

  • Arambabaje manseur

  • Nonese uyu Ma Soeur ntirarangije kwiga mu ishuli Gatolika rya Kabgayi (ICK)? Yooo! Imana imuhe iruhuko ridashira, kandi Imwakire mubayo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *