Gicumbi: Miliyoni 47Frw zimaze gucibwa abatubahiriza amabwiriza ya COVID | UMUSEKE
  • 18/01/2021 1:08 25

Gicumbi: Miliyoni 47Frw zimaze gucibwa abatubahiriza amabwiriza ya COVID

Kuva hajyaho amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, mu Karere ka Gicumbi hamaze guhanwa abaturage 3 771 baciwe amande angana na miliyoni 47,4 Frw.

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu Turere twa mbere two hanze ya Kigali twagaragayemo abarwayi ba COVID-19 ubwo habonekaga abarwayi batandatu bigatuma hatangira no gufatwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Kugeza ubu, imibare igaragaza ko muri kariya Karere, hamaze gufatwa ibipimo 4 123.

Ubuyobozi buvuga kandi ko ingamba zashyizweho zitari zigamije guhana abantu ahubwo ko zagombaga kubahirizwa nta mananiza kuko ari bo zifitiye akamaro.

Buvuga ko kuva muri Werurwe, mu karere ka Gicumbi hamaze guhanwa abaturage 3 771, bahanishijwe 47 473 000Frw.

Abatuye muri aka Karere bavuga ko ziriya ngamba zikiza zabanje kubatonda ndetse bamwe bakanahanirwa kuzirengaho ariko ko iminsi yagiye ishira bagiye bazifata nk’izisanzwe ubu bakaba bamaze kuzimenyera.

Bwanacyeye Clever yagize ati “Nkatwe dukuze batubwiraga kubanza gukaraba intoki tukumva ko ari ukubangamira ubucuruzi bwacu, guhana intera hagati y’umuguzi n’umucuruzi byabanje kugorana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix avuga ko kuva iki cyorezo cyaza, bagiye bashyiraho ibikorwa bigamije gukumira ikwirakwira racyo.

Avuga ko by’umwihariko muri ibi bihe abanyeshuri basubiye ku ishuri, bashyize imbaraga mu bigo by’amashuri kuko “hubatswe ubukarabiro ku bigo by’amashuri, aho butaruzura cyangwa budahagije hashyizweho kandagira ukarabe.”

Avuga kandi ko hashyizweho n’itsinda ryihariye ryo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza mu bigo by’amashuri.

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Biragaragara ko mugani wa TV1 abayobozi bacu bagamije guca amande abaturage aho kubakangurira kwirinda. niba Gicumbi baraciwe ayo namwe murumva muri Kgli yagera no kuri miliyari. akabi gasekwa nkakeza koko.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *