• 14/12/2019 9:23 31

Gicumbi: Mayor ngo kaburimbo inyura i Byumba n’inzu ziyikikije birahabanye

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix yabwiye abaturage bo mu mugi wa Byumba baturiye umuhanda wa Kaburimbo Base-Gicumbi-Nyagatare ko bagomba kuvugurura inyubako zabo ntibumve ko kuba hanyuze uriya muhanda w’umukara bihagije.

Ngo inyubako zikikije iyi kaburimbo zirayisebya

Ndayambaje Felix avuga ko kuba babonye uriya muhanda ari amahirwe bagomba kubyaza umusaruro bakahashyira n’inyubako zijyanye n’igihe zakorerwamo serivisi z’ubucuruzi.

Agira ati “Isuku y’umugi ntabwo igirwa na kaburimbo gusa, twe nk’abayobozi kugeza abaturage ku iterambere bifuza ni inshingano zacu, ariko nabo bumve ko bafite umukoro wo gutunganya inyubako ziri ahegereye umuhanda wa Kaburimbo.”

Mayor Ndayambaje avuga ko akarere ka Gicumbi n’utundi turere dusanzwe turimo Kaburimbo binyurane cyane kuko ahandi hari n’inyubako nziza ariko mu karere ken go biri macuri.

Ati “Twe muri Gicumbi biracuramye, umuhanda uhari ntabwo uhura n’amazu.”

Ngendahiamana Philippe utuye mu mugi wa Byumba, avuga ko amaze igihe ahakorera gusa ko bimwe mu bimenyetso by’umugi habamo na Kaburimbo ku buryo kubona umuhanda w’amabuye mu mugi rwagati bitagaragara neza.

Nyirantezimana Clemence nawe utuye mu nkengero z’ umugi wa Byumba, avuga ko usibye mu mugi rwagati no mu nkengero zawo hafite isura  itagendanye n’igihe.

Ati “Ubuyobozi bw’ akarere bugerageze gushaka ubushobozi  n’abaturage bazadusabe uruhare rwacu, ariko twe guhora mu turere twadindiye mu iterambere.”

Gusa ubuyobozi bw’akarere butanga ikizere ko ishusho y’umugi wa Byumba igiye guhindura isura, bukavuga ko hagiye kuzamurwa igorofa eshatu zirimo imwe izubakwa na Kiliziya Gatulika n’indi y’itorero EAR-Byumba.

Abaturiye kaburimbo basabwe gusana inzu zabo
Mayor yababwiye ko aya ari amahirwe agomba kubyazwa umusaruro

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE. RW/Gicumbi

2 Ibitekerezo

  • Isuku ni ngombwa!

  • Iyi kabulimbo nayo ntaho itaniye nayo mazu ayikikije.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *