• 15/12/2019 6:59 48

Gicumbi: Koperative irasaba imbaraga z’Akarere ngo yishyure umwenda wa Banki

Abanyamuryango ba koperative Coopemobu yo mu murenge wa Bukure muri Gicumbi barashinjanya kutishyura amafaranga bahawe ngo bagure inka zongere amata bashora ku isoko, ubuyobozi bwabo bwitabaje Akarere ngo kabufashe kwishyuza abanyamuryango na yo ibone ubwishyu bw’umwenda bafashe muri Banki.

Abakorera muri iyi Koperative bitabaje Akarere ngo kabafashe kwishyura kabatera utwatsi

Muri 2009 abanyamuryango biriya Koperative bafashe inguzanyo ya Frw 108 000 000, bemeranywa na Banki ko bazayishyura  Frw 148 500 000 harimo n’inyungu.

Nyuma yo gufata inguzanyo bayikoresheje icyo bari bayakiye ariko bagira ikibazo cy’uko abenshi muri bo banze kwishyura  Banki kandi ngo kubera igihe gishize amande y’ubukererwe yabaye menshi.

Kugeza ubu ngo hashize imyaka umunani bafashe inguzanyo ariko ntibarayishyura yose. Abanyamuryango 123 nibo bavugwaho kutishyura neza.

Mu myaka umunani ishize abanyamuryango bamaze kwishyura Frw 19 850 800.

Jean Marie Vianney Rudasingwa uyobora iyi Koperative avuga ko we na bagenzi be bafatanyije kuyobora iriya Koperative bakoresheje inama kenshi bagakangurira abanyamuryango kwishyura ariko abandi ‘bakavunira ibiti mu matwi.’

Rudasingwa yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi kubafasha kwishyuza abanyamuryango kuko batishyuye hakiri kare, imitungo yabo yazatezwa cyamunara.

Ati: “Twagerageje gukora ibishoboka ariko abanyamuryango ntibishyura inguzanyo. Ubu turatabaza  inzego z’ubuyobozi bw’Akarere, yewe n’Umuyobozi w’Intara ikibazo arakizi. Twatangiye turi abanyamuryango bagera ku 100 nibo bafashe inguzanyo ya Koperative,  ariko ubu tumaze kuba 123. Ubu ntidushobora gufata indi nguzanyo kubera ko iya mbere itarishyurwa yose.”

Umuyobozi w’akarere  wungirije ushinzwe Ubukungu, Nteziryayo Anastase avuga ko ikibazo cya Koperative hashize ukwezi bakimenye.

Gusa ngo asanga abanyamuryango ari bo bagomba kumva ko kwishyura biri mu nshingano zabo.

Ati: “Tugomba kureba abanyamuryango bafashe umwenda,  tukareba buri umwe ayo agomba kwishyura, tukabigisha bakishyura ku neza kandi abatazishyura tukazifashisha amategeko.”

Avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buzagirana na bo inama yaguye taliki 15 Werurwe, 2019, ariko ngo bagomba kumva ko bagomba kwishakamo amafaranga bakishyura Banki.

Ushinzwe umutungo muri Kopemobu Habineza Felicien yabwiye Umuseke ko basabwa kwishyura Frw 128 803 7003 bafashe muri Banki Itsura Amajyambere na Banki y’Abaturage.

Inguzanyo y’amafaranga bafashe yaguzwemo inka zihabwa abanyamuryango bagera kuri 97,  inka imwe bayibariraga Frw 800 000, aya akazahabwa banki hariho inyungu ya Frw 300 000.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *