• 15/12/2019 10:23 41

Gicumbi: Isuku nke y’amata mu mezi abiri yahombeje aborozi asaga miliyoni 20Frw

Kuri uyu wa 19 Nyakanga, 2019 mu Karere ka Gicumbi abahagarariye amakoperative y’aborozi, ubuyobozi bw’Akarere, ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), barebye uko umukamo wa Gicumbi warushaho guteza imbere aborozi, no gukemura ikibazo cy’isuku nke imaze iminsi ibateza igihombo.

Aborozi bagirwa inama yo kororera Inka mu biraaro bifite isuku

Akarere ka Gicumbi kaza ku isonga mu kugira umukamo mwinshi w’amata e’inka mu gihugu, ugera kuri litiro 90,735 ku munsi.

Amata yoherezwa anyujijwe ku makusanyirizo 19 (MCCs), na MCP imwe, hakaba hakenewe icyakorwa kugira ngo agere aho agemurwa yujuje ubuziranenge.

Ubushakashatsi bwerekanye ko uko amata muri Gicumbi yateje igihombo aborozi mu mezi abiri ashize, litiro 84,000 zisaga zarabogowe (amata yaramenwe), nibura akaba afite agaciro ka Frw 20,160,000.

Dr Ndayisenga Fabrice uhagarariye ubworozi bw’amatungo maremare muri RAB avuga ko hakenewe gufatwa ingamba nshya kugira ngo barebere hamwe ikibazo k’isuku nke iteza igihombo abaturage bagemura amata.

Avuga ko abaturage bashaka ko barushaho kongera umukamo bagemuraga, ariko ukagenda wujuje ubuziranenge.

Ati: “Isuku y’amata ya Gicumbi igiye gufatirwa ingamba, dukoreshe imbaraga zose zishoboka kugira ngo ikibazo gikemuke, twifashishe abafatanyabikorwa, tuzagera ku borozi,  tubasobanurire impamvu bajyana umukamo w’amata bakawubasubiza, haba ku byo bagaburira amatungo ndetse n’isuku mu biraro inka zororerwamo.”

Yongeraho ko ikibazo k’isuku y’amata bigaragara ko kigenda gifata intera bityo abaganga b’amatungo (Veterinaires) bagomba kwisuzuma bakarebe ibitagenda, bagakurikirana abafite amakusanyirizo,

Umworozi uzajya ugaragaraho umwanda ku mata yagemuye azajya yishyuzwa umuti bapimishije.

Amata afite umwanda ngo usanga yangiza n’amata ya bagenzi be aho bayakusanyiriza, kuko bazi ko ibipimo bakoresha bareba ubuziranene bihenze.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix avuga ko iki kibazo bagihagurukiye, ndetse ko ba Veterinaires b’imirenge bahawe inyoroshyangendo bityo ko bagomba gukurikirana umworozi ku wundi mu mirenge bakoreramo.

Avuga ko aba bakozi bashinzwe amatungo aho kwita ku batuye ku nkengero z’umurenge bakoreramo bagombye kugera mu tugari twose tugize aho bakorera.

Ngabitsinze Bernard uhagarariye Koperative y’aborozi, KAMA iri mu Murenge wa Shangasha, avuga ko nubwo ibiraaro by’inka bisabwa kuba byujuje ubuziranenge bihenze, ariko ngo buri mworozi ashobora kwifahshisha ubushobozi afite, inka ikororerwa ahari isuku.

Avuga ko hari n’ikibazo cy’abahagarariye amakusanyirizo batanga imiti y’inka mu borozi kandi batabifitiye ububasha.

Dr Michelle Ngarambe ushinzwe guteza imbere umukamo w’amata, avuga ko ubushakashatsi bwakozwe, basuzumye inka 109 basanga 93 zirwaye ifumbi (indwara ifitanye isano n’umwanda) izi ku ijanisha zikaba ari 85%. Inka zihora mu biraro bifite ibyondo (umwanda) zgera ku 24,260 iki kibao kikba kigomba kuvugutirwa umuti.

Zimwe mu ngamba bagiye kwifashisha, harimo gukora ubukangurambaga ku isuku yo mu kiraaro, kubahiriza iteka rya Minisitiri rigenga imitwarire y’amata, ubukangurambaga bwo kubaka ibimoteri bikora ifumbire munsi y’ikiraaro, ndetse hagashyirwaho itsinda rigamije kureba niba habayeho imivugururire.

Hateganywa gushyirwaho uruganda rutunganya ibikomoka ku mata muri Gicumbi, aho umushoramari yabasabye kongera umukamo ukava kuri litiro  ibihumbi 90, ukagera kuri litiro nibura ibihumbi 250, gusa amata akagemurwa yujuje ubuziranenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix ,asaba ko ba Veterinarires bagera mu tugari twose tw’imirenge bakoreramo bakita ku matungo banaganiriza aborozi

EVENCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/ GICUMBI

1 Igitekerezo

  • Mwarabahamije

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *