• 28/01/2020 3:42 59

Gicumbi: Imikorere y’ikigega BDF urubyiruko ntiruyibonamo

Ikigega BDF gitanga inguzanyo ku nzego z’urubyiruko rukora imishinga igamije kubateza imbere, by’umwihariko bakita no ku iterambere ry’abagore mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo, gusa bikorwa mu gihe bagaragaje imishinga ibateza imbere, ndetse inatanga ikizere cyo kwishyura inguzanyo, barasaba gushyigikirwa bakikura mu bukene batananijwe.

Uyu Hakuzimana avuga ko abonye inguzanyo yarushaho gukora byinshi

Urubyiruko ruvuga ko kubona inguzanyo mu kigega BDF usanga bigoranye cyane, ngo n’iyo waba ufite umushinga ugaragara ko ufitiye inyungu abawukora, ngo ntibasobanukirwa neza abahabwa inguzanyo.

Hakuzimana Vincent umwe mu bakora inkweto nshya kandi zikozwe mu mpu (made in Rwanda), asaba ko BDF yajya isura ibikorwa by’abaturage kugira ngo babone kubagirira ikizere. Avuga ko kuba batarenza ibihumbi 500 ku nguzanyo y’umuntu witeza imbere bituma batabasha kwigisha no gutanga akazi kuri bagenzi babo.

Agira ati: “Tugiriwe umugisha BDF ikatuguriza twabasha gukorera ahantu hanini, kandi tukagura imashini zigezweho, ariko ibihumbi 500 batanga ku nguzanyo ni make bishobotse bayazamura, kuko dufite ubumenyi mu gukora umwuga wo gutunganya inkweto n’ibikapu.”

Uyu mwuga wo kudoda inkweto n’ibikapo, ngo babyigishijwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) mu mahugurwa ya Comesa.

Hakuzimana ati “Basure ibikorwa byacu, barebe aho tugeze, batugurize natwe dutange akazi kuri bagenzi bacu.”

Karangwa Jean Luck na we ni umwe mu rubyiruko twasuye, akora umwuga wo gucura imbabura, imireko, amasanduku yitwa mare abikwamo ibikoresho, n’ibindi bikorwa mu byuma, avuga ko mbere yari afite abanyeshuri yigisha imyuga anabahemba, ariko ngo ubushobozi bwamubanye buke.

Agira ati “Njye Ikigega BDF ndacyizi, ariko nagerageje gutanga umushinga wanjye ngo bampe inguzanyo ndusheho kwagura ibikorwa byanjye, umushinga barawutindanye ngeraho nshika intege, bishoboke ko bawusuzuguye.”

Asaba ko abatanze imishinga bajya basubizwa hakiri kare.

Avuga ko ibyo bakora bifite isoko ariko ntibarihariha kubera ubushobozi buke, akumva ko igihe bagurizwa bakongera ibikorwa n’umubare w’abakozi, kandi tugatanga n’imisoro itubutse.

Uhagarariye BDF mu karere ka Gicumbi, Abareba Ronard avuga ko imbogamizi iba ingwate ntoya idahagije.

Avuga ko kuba batarenza ibihumbi 500 ku muntu umwe nk’inguzanyo ari byo kuko ngo niko biteganijwe, ariko iyo ari itsinda cyangwa koperative babaha amafaranga agera kuri Miliyoni eshanu na bo bakiyishyurira 1/2.

Ati “Igikunze kugaragara ni uko batagikunda gukorera hamwe, natwe tubibona nk’imbogamizi, turasaba abayobozi b’imirenge n’abashinzwe koperative kubigisha, kuko iyo mwishyize hamwe nibwo bibyara inyungu.”

Ikibazo cy’uko BDF itinda kubaha amafaranga basabye ngo ni uko bisaba kubanza kubyiga, kandi ngo biteguye kujya bakoresha ikoranabuhanga ku buryo umuntu uzajya yohereza umushinga, bazajya bahita bawubona, bamusubize bitarenze icyumweru.

Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko BDF ikeneye izindi mbaraga, kandi ngo bavuganye n’abakuriye BDF ku mikorere yayo itanogeye abantu bafashije.

Gatabazi avuga ko amafaranga ya BDF ahari,  ariko ngo usanga aho nk’abantu 30 batanze imishinga, bake ari bo bahabwa inguzanyo.

Ati: “Ndemera ko BDF itari gukora neza nk’uko tubishaka, ariko hari gahunda nziza y’uko yavugururwa, igakorera abaturage, ikaba mu baturage.”

Guverineri Jean Marie Vianney Gatabazi asanga BDF ikwiye kwegera abaturage ikorera
Uyu na we ngo ibyo akora bifite isoko ariko igishoro cye ni gito

EVENCE NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW./GICUMBI

0 Igitekerezo

  • Ariko mperuka BDf idatanga inguzanyo ahubwo yishingira Abantu Ku ingwate ,ayo mafranga 500,000 ahabwa Sacco nazo zikayageza kuri beneyo , BDF si banki…!

  • Ni hose si Gicumbi gusa. Icyo ni ikigo cyungura abagikoramo gusa.

  • Rubyiruko nimwishakemo ibisubizo mushobora gukora mwizigamira duke, mushobora gupagasa aho bishoboka José mukiteza imbere, ababyeyi bakabafasha aho bishoboka ariko mureke kugendera ku binyoma byabanyapolitik kuko bibabuza no gutekereza cyane. Ayo mafaranga ya BDF muzayirukaho ntimuzayabona n’abayahabwa bake ni abafite ubasunika kandi bafite andi (ibintu bijya aho ibindi biri). Niba ufite igitekerezo kiza shaka uko wabikora gahoro kuko ugishyira abo bitwa ngo baragufasha bugacya aribo Bari kugishyira mu bikorwa amaso agahera mu kirere.
    Singuciye intege gerageza uzambwira ibya bdf

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *