• 14/12/2019 10:00 23

Gicumbi FC yatsinzwe umukino wa 9 muri 10 imaze gukina, Heroes FC na yo icyuye 3

Umukino wo ku munsi wa 10 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo Gasogi United yatsinze Gicumbi FC 1-0, Heroes FC itsinda Musanze 3-2, APR FC itsinda Sunrise 4-2.

Umukinnyi wa Gasogi United arwanira umupira n’umukinnyi wa Gicumbi FC

Ni umukino watangiye mbere y’isaha yari iteganyijwe habura iminota itatu kuko wagombago gutangira saa cyenda zuzuye (15H00’) ariko utangira saa 14H 57’.

Umukino waje gutangira imbere y’abafana batari benshi.

Igice cya mbere cy’umukino cyari kiza, Gicumbi isatira na Gasogi United ari uko, ku munota wa 43’ nyuma y’uko Dusange Bertin acenze ba myugariro ba Gasogi United agiye gutera umupira umusifuzi avuga ko yaraririye byari guha amahirwe yenda Gicumbi FC ikayobora umukino ariko iminota 45 irangira ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Gasogi United ikora impinduka, Ndekwe Flex asimbura Rugamba Jean Baptiste.

Ku munota wa 49’ w’umukino Gasogi United yabonye igitego cyatsinzwe na Ndekwe Flex wari winjiye mu kibuga nyuma yo gutera Coup-Franc umuzamu wa Gicumbi Ndayisaba Olivier umupira umunanira kuwukuramo.

Umukino waje kurangira Gasogi United itsinze Gicumbi FC 1-0, ihita ifata umwanya wa 7 by’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona.

Mbere y’umukino Gicumbi FC yari ku mwanya wa nyuma naho Gasogi United ku mwanya wa 8 by’agateganyo ku rutonde rwa Shampiyona.

Gicumbi FC iheruka gusezerera Nduwantare Ismael wari Umutoza Mukuru, yatojwe n’umutoza w’agateganyo Banamwana Kamarade.

Iyi kipe yaherukaga guhagama Rayon Sports ku mukino wo ku munsi wa 9 wa shampiyona, itsindwa 1-0 mu minota ya nyuma

Gicumbi ikomeje kugana habi, igumye ku mwanya wayo wa nyuma, ifite amanota 3 mu mikino 10, n’umwenda w’ibitego 12.

 

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

Gasogi United Xl: Cuzuzo Aime Gael, Kwizera Aimable, Twagirimana Fulgence, Kaneza Augustin, Dusabe Cluade, Mudeyi Abdoul, Herron Csarla, Kayitaba Jean Bosco, Rugamba Jean Baptiste, Tidiane Kone na Manace Mutatu Mbedi.

Gicumbi FC Xl: Ndayisaba Olivier, Bizimana Djuma, Muhumure Omar, Simwanza Emmanuel, Rwigema Yves, Mutabazi Isaie, Nsengayire Shadad, Ndatimana Robert, Dusange Bertin, Bati Alain Bruno Abehanga na Ssekabembe Shahata.

Gasogi United yakomeje gusatira cyane kurusha Gicumbi FC ndetse iyitsinda igitego
Aho imibare igeze biragoye ko Gicumbi FC izabasha kuvanamo amanota izindi zimaze kuyirusha, ikomeje kuba ku mwanya wa nyuma
Iyo ni ikipe ya Gasogi United yabanje mu kibuga

 

Amafoto: Kubwayo Adrien

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *