• 11/12/2019 10:12 05

Gicumbi: Banyweye umusururu mu bukwe ubagwa nabi 58 bajya kwa muganga

Nyuma yo kwifatanya mu bukwe bwabereye mu kagari ka Bushara, Umurenge wa Shangasha muri Gicumbi mu mpera z’Icyumweru gishize, bamwe mu banyoye ubushera bwabaguye nabi. 58 muri bo bwarabazahaje bajya mu bitaro baroroherwa barataha ariko 11 kugeza ubu batarataha.

Umusururo ngo watumye abaturage 58 bamererwa nabi. 11 bari mu bitaro
Umusururo ngo watumye abaturage 58 bamererwa nabi. 11 bari mu bitaro

Uyu musururu wenzwe kuya mbere Gashyantare 2019 ariko unyobwa bukeye bw’aho.

Muri bantu 58 baguwe nabi  batatu bari batwite, bose bajyanywe ku bitaro bya Byumba ndetse umwe mu bari batwite ahita ajya ku bise nk’uko bamwe mu batashye ubukwe babibwiye Umuseke.

Aba mbere muri bariya bageze ku bitaro ejo ku Cyumweru batangira kwitabwaho n’abaganga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Elisabeth Mujawamariya yabwiye Umuseke ko abenshi mu bari barwaye batashye hasigaye 11 mu bitaro.

Mujawamariya avuga ko ibimenyetso abasomye kuri kiriya kigage bagaragaza harimo; umuriro, kuribwa mu nda, gucika intege, gucibwamo, no kubabara  umutwe.

Umwanda niwo ukekwaho kuba nyirabayazana w’iki kibazo cyateye ubwoba bamwe mu batashye ubu bukwe nyuma yo kumenya ibyabaye ku banyweye umusururu.

Yasabye abaturage kujya bakorera isuku ibinyobwa bitandukanye kandi bagasukura ibyo babinyweramo  kuko nabyo bishobora kuba intandaro yo kwandura kw’ibyo banywa.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Nibihangane, byose biterwa nubukene bwo gatsindwa. Ubundi gutegura ikigage cg urwagwa, ni chemistry ihambaye kuburyo byagakorewe mu ruganda, aho gukorerwa mu ngo zabaturage, buri wese abikora uko abyumva. Imana ishimwe ko ntawe byahitanye gusa iyo batinda kujya kwa muganga ngo babiteho, bamwe inzogera yari kwirenga.

  • Bavuga “BANYWEYE” cyangwa BANYOYE?

  • Bavuga banyweye cyangwa banhoye

  • @Muheto, mu Kinyarwanda cy’umwimerere bavuga “BANYOYE” n’ubwo inshinga ari KUNYWA. Ibi nabikubitiwe urushyi na papa mfite imtaka 9 sinshobora kubyibagirwa rero ! Aha niho hava nk’izina SENDANYOYE, ntaho uzasanga umuntu bamwita SENDANYWEYE. Uyu munsi ariko usanga abantu benshi bivugira ngo “NANYWEYE, BANYWEYE” hari n’abavuga “KUNYWA”. Ntekereza ko ubikurikiranye mu buryo busesengura wasanga inshinga abantu ba kera cyane bakoreshaga ari KUNYA, ugiye mu zindi ndimi za Bantu, cyane cyane mu majyepfo y’Africa wenda wabisangamo.Kubera ko ururimi rwacu ruhindukana cyane n’ingoma igiyeho, hari amakosa menshi uyu munsi agaragara mu mivugire kimwe no mu myandikire, ariko yaje mu gihe cy’ubutegetsi buheruka igihe bwari mu maboko y’abatuye mu karere k’Urukiga, kubera ko nabo bihutiye guhesha agaciro bimwe mu biranga imivugire yabo, hanyuma kandi n’abandi banyarwanda basigaye nabo bihutira kwakira no gukoresha cyane iyo mivugire y’Ikinyarwanda y’abategetsi bashya nk’uko bavugaga, bakanumva Ikinyarwanda mu ntekerezo zabo; n’uyu munsi uzasanga rero harimo ibisigisigi byinshi ndetse bimwe abubu badashobora no gusobanukirwa imvano yabyo kandi nyamara nta myaka 40 ishize byinjiye mu Kinyarwanda rusange(mainstream). Gusa na none ni ngombwa kwemera ko ururimi rukura, ruhindukana n’ibihe, ikibazo gisigaye kikaba kumenya niba rukura nk’igiti cy’inganzamarumbu, rukura n’uruyuzi cg se niba rukura nk’isabune-tembo ya SULFO !

  • ntibavuga banyweye bavuga banyoye

  • Nanjye nziko bavuga banyoye, ariko ibihekane “nta, mfa…” Biragenda bitakara neza neza?

  • None c umusururu hari ingaruka ugira kumugore utwite? Wenda yawikoreye?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *