• 29/01/2020 9:51 11

Gicumbi: Avugwaho kwiba mudasobwa 39 z’ishuri yayoboraga ageze Uganda arabyigamba

Pacifique Byaruhanga wayoboraga ikigo cy’amashuri abanza kitwa Ecole Primaire Bushingamuheto kiri mu murenge wa Manyagiro aravugwaho kwiba mudasobwa 39  z’abana zatanzwe na Perezida Kagame muri gahunda ya One Laptop per Child acikira muri Uganda agezeyo ahamagara ku kigo ababwira ko ariwe wazitwaye.

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza ngo yibye izi mashini 39 n’imigozi yazo 50 acikira muri Uganda

Iki kigo kiri mu mudugudu wa Bushingamuheto, akagari ka Remera mu murenge wa Manyagiro.

Umuyobozi w’Umurenge wa Manyagiro Bonaventure Nzamurambaho yabwiye Umuseke ko umuzamu wa kiriya kigo ariwe wabibonye mbere abimenyesha Polisi n’ubuyobozi baraza barebye basanga akabati imashini zari zibitwemo kararangaye ariko zo ntazirimo.

Kubera ko urugi rw’inzu zari zibitsemo rwari rufunze byabaye ngombwa ko barwica barebye basanga hibwe mudasobwa z’abana 39, imigozi yazo 50 n’indi mudasobwa imwe yakoreshwaga mu biro yo mu bwoko bwa Hp.

Amakuru avuga ko yageze  Byaruhanga yageze muri Uganda ahamagara abo bakorana abamenyesha ko ariwe wibye ziriya mashini.

Ku wa Kane taliki 15, Kanama, 2019 umukozi ushinzwe isuku muri kiriya kigo witwa Godelive Nyirahakuzimana ngo yabonye diregiteri wa kiriya kigo( Pacifique Byaruhanga) azanye n’umunyonzi amusaba( asaba Godelive) kujya gukora isuku mu bwiherero hanyuma asigarana n’uwo munyonzi wari ufite igikapu.

Nyirahakuzimana avuga ko icyo aribwo ziriya mashini zigomba kuba zaribwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alexis Rugigana yabwiye Umuseke ko byabaye koko ariko ikibazo ubugenzacyaha buri kugikurikirana.

Akabati zarimo ngo basanze karangaye karimo ubusa
Byabereye mu mudugudu wa Bushingamuheto, Akagari ka Remera mu murenge wa Manyagiro muri Gicumbi

Evence NGIRABATWARE

UMUSEKE.RW/Gicumbi

2 Ibitekerezo

  • Uyu muyobozi nubundi yarangwaga n’imyitwarire mibi kuburyo bukabije .Ntabwo yari yakamaze umwaka umwaka kuri icyo kigo

  • bamushakiye umuti .yagezeyo abahamsgara ababwira ko ari we wazitwaye?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *