• 11/12/2019 10:24 42

Gicumbi: Abayobozi muri ADEPR barishyuza miliyoni 18 batanze kuva 2005

Abayobozi bo muri za paruwasi 22 z’itorero rya ADEPR mu karere ka Gicumbi barishyuza miliyoni 18 Frw batanze mu ishyirahamwe ADCD ryashyizweho rigamije kubafasha kwizigamira no kugurizanya none imyaka ikaba ibaye 13 nta nyungu babona.

Ibiro bya ADEPR-Gicumbi
Ibiro bya ADEPR-Gicumbi

Aya amafaranga batanze kuva muri 2005, bagiye bayatanga bakurikije imyanya yabo aho umushumba w’itorero yatangaga 2 000 Frw buri kwezi, umukuru w’itorero n’umucungangamutungo bagatanga 1 000 Frw [kuri buri umwe] naho umuvugabutumwa agatanga 600 Frw.

Iri rishyirahamwe ryari rigizwe n’abanyamuryango 242, rifitiwe umwenda wa miliyoni 18 Frw zirimo miliyoni 10 zagurijwe abanyamuryango bakaba batarishyura n’izindi miliyoni 8,5 zahawe urugaga rw’iri torero rya ADEPR ku rwego rw’Intara ruzwi nk’Ururembo.

Umwe mu banyamuryango agira ati “Icyo kibazo bakunda kukibaza mu itorero, gusa nta busobanuro duhabwa bikatubera urujijo, abanyamuryango bakaba bifuza kumenya aho ayo mafaranga ari, ndetse ko bagomba kuyasubizwa,  kuko iyo Ikigega gipfuye buri munyamuryango asubizwa umugabane w’amafaranga yatanze.”

Iri shyirahamwe ryahagaritse imirimo yaryo kuva muri 2013, ngo kuva icyo gihe ntawamenye amakuru y’amafaranga yatanzwemo.

Butera Sylver wahoze ayobora Paruwasi ya Kageyo, ni we washize ririya shyirahamwe ADCD, bamushinja kuba yaratangaga inguzanyo atabimenyesheje abanyamuryango ndetse n’amafaranga yagiye yishyurwa na za paruwasi yaburiwe irengero.

Pasiteri Sunday Emmanuel uhagarariye Paruwasi ya Byumba avuga ko bajyaga baka inguzanyo muri kiriya kigega ariko ubu bikaba byarahagaze.

Ati “Ubu twese ntitukiguza, ntidutanga n’imisanzu kuko ikigega kiragaragara nkicyahagaze.”

Butera washinze iki kigega avuga ko iki kigega cyashyizweho kigamije gufasha abakozi b’Imana mu mibereho yabo.

Ati “Twari dufite intego yo kuguriza abantu kugira ngo babone amafaranga y’abanyeshuri, no kugoboka abagize ibyago, tukaguriza abakeneye kugura ibigendesho mu murimo w’Imana cyangwa se kugura imirima, cyangwa abashaka gucuruza.”

Avuga ko ikibazo cyabayeho ari bariya bantu na za paruwasi bagurijwe ariko ntibishyure ziriya miliyoni 10,5 Frw n’Ururembo rwagurijwe miliyoni 8 Frw rukaba rutarishyura.

Avuga ko ubuyobozi bw’Ururembo bufite ubushake bwo kwishyura ariko ko aho bwateganyaga gukura ariya mafaranga ataraboneka.

Ahumuriza abanyamuryango ko ariya mafaranga azaboneka kuko abayagurijwe bose hari ibyemezo bibigaragaza.

Ati “Kuba abanyamuryango bazi aho amafaranga ari, tukaba dufite sheki y’amafaranga twabahaye,  ntibatekereze cyane ku gihe gishize, nubwo yari imaze imyaka icyenda itangiye,  ikaba imaze imyaka itanu ihagaze, barebe ku mbaraga z’uwishyura, nabyo babishingiraho, batuze bamenye ko bazishyurwa,  ikibazo ni uko aho bayateganyaga bitari byakunda.”

Umuyobozi mushya uhagarariye ADPR ururembo rw’Amajyaruguru, Ndimubayo Charles avuga ko hashize igihe gito atorewe uyu mwanya ariko ko agiye gukurikirana iki kibazo kandi akaba yizeye ko kizarangira kitageze kure kuko ariya mafaranga yatanzwe mu mucyo akaba agomba no kugaruka muri ubwo buryo.

Abanyamuryango bavuga ko iki kibazo bari birinze kukizamura mu zindi nzego kuko bari bizeye ko kizakemuka mu bwumvikane ariko ko aho bigeze ngo bagiye kwiyambaza inzego za Leta.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

0 Igitekerezo

  • Kutarya amafranga yabarezi ni uguhomba. Amadini ni Ibiryabarezi ni kimwe. Ayo nange nyaguyeho nayarya nezaaa cyaneee.

  • Yezu ati: ntushobora gukorera Imana na Bintu. Dore aho nibereye!!

  • Abanyarwanda bazahumuka ryari? Aba bakora ibi nta munsi w’ubusa ku cyumweru babura kubwira abakristo babo ngo bagarame ku birago bature ibyaha bihane. Ni nka byabindi ngo kora ibyo mvuga ntukore ibyo nkora!!! Ariko baramaze barya iby’injiji wa mugani zabizaniye. Abapfumu gakondo baracitse hasigaye abapfumu moderne bo mu madini!!!

  • naho he aya microfiance yigeze gushingwa muri ADPR abantu bagatanga akayabo, umuseke nayo muzacukumbure murebe aho yarengeye yo ni menshi pe. ntawamenye aho icyo kigega cyarengeye kandi ntanuwasubijwe ayo yashyizemo. ibi bintu byo kurya akaribwa nakataribwa bikwiye guhagarara muri ADPR

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *