• 18/01/2020 7:46 12

Gicumbi: Abaturage bo muri Bukure ntibazi amategeko ahana ihohotera

Abaturage bo mu murenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi,  bavuga ko bamaze kumenya ubwoko bw’ihohotera butandukanye, ariko ngo ntibasobanukiwe n’amategeko abarengera,  basaba inzego kurushaho kubaha amahugurwa bagasobanukirwa uburenganzira bwabo.

Aba ni abaturage batuye muri Bukure, bari mu isoko rya Bukure na Rwamiko

Nyirantezima Annonciatta umuturage wa Bukure, avuga ko hari abari bazi ko ihohotera ari ugukubitirwa mu rugo, ariko ngo binyuze mu bukangurambaga bigishijwe uburyo butandukanye ihohotera rikorerwamo.

Ati: “Abenshi bamaze gusobanurirwa, mbere bari bazi ko umuntu wahohotewe ari uwakubitiwe mu rugo,  ubu twamenye ko hari ihohotera rishingiye ku mutungo, ku gitsina, guhozwa ku nkeke… n’ubundi buryo butagomba bubangamira ikiremwamuntu.”

Yongeraho ko igisigaye bakeneye kumenya ari ingingo zibarengera mu cyiciro k’ihohotera runaka. Bashaka ngo kumenya amategeko ahana ibyaha bikunze kugaragara mu muryango.

Mu murenge wa Bukure harangwaga ubuharike n’ubushoreke mu miryango, ariko byaragabanutse kubera ubukangurambaga.

Ngendahimana Jean Marie Vianney utuye muri uyu murenge,  avuga ko ihohotera ryagabanutse aho batuye,  ndetse ko naho bigaragara akenshi usanga bikomoka  ku businzi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bukure Bayingana Theogene yabwiye Umuseke ko bakomeje kwigisha abaturage uburenganzira bwabo, ndetse ko ihohoteraa rikunze kugarara ari irishingiye ku mutungo.

Ati: “Ihohotera ryaragabanutse, urebye aho rikigaragara ni irishingiye ku mutungo, abafatanyabikorwa bahuguye abaturage ku bijyanye n’ubwoko bw’ihohotera cyane rishingiye ku gitsina, no ku mutungo.”

Umuryango RCN Justice et Democratie ngo wagiye ukorana na Minisiteri y’Ubutabera, mu guhugura abaturage b’uriya murenge uburyo bashobora kwiyambaza inkiko mu gihe bakorewe ihohotera.

Umuturage witwa Nyirazitoni Clemence yadutangarije ko iyo basuwe n’imiryango itanga amahugurwa hifashishijwe inkinamico bitabira cyane bagakuramo amasomo mu byo babwirwa.

Bari baje gucuruza babanza gukurikirana ubutumwa bahabwaga binyuze mu ikinamico

EVENCE NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/ GICUMBI

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *