Gicumbi: Abaturage bifatiye umugabo uherutse kwica umugore we

Kuwa mbere w’icyumweru gishize mu murenge wa Kageyo umugabo witwa Biramahire Bongi yaketsweho kwica umugore we Mukamana Dorothée ahita acika arabura. Yahise atangira gushakishwa, kuwa gatanu w’icyumweru gishize yafashwe n’abaturage mu murenge wa Byumba.

Biramahire w’imyaka 56 abaturanyi be bavuga ko yari asanzwe agirana amakimbirane n’umugore we, bavuga kandi ko bamuziho imyitwarire mibi y’ubusinzi no kwanduranya.

Umuturanyi wabo yatangaje ko mbere gato y’uko basanga umugore we yapfuye ajo mbaguye icyuma anakubiswe Fer à Beton, yari asize batongana bapfa ko Mukamana yanze kugurira inzoga Biramahire Bongi.

Uyu mugabo nibwo yari akigaruka mu rugo kuko kuko ngo yari amaze igihe yarataye urugo nk’uko abaturanyi n’abayobozi babyemeje.

Amaze kwica Mukamana nk’uko abishinjwa, yahise ahunga arabura. Abashinzwe umutekano batangira kumushakisha, abayobozi nabo basaba abaturage kubigiramo uruhare.

Gahima Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo yabwiye Umuseke ko kuwa gatanu ushize aribwo abaturage ubwabo bifatiye Biramahire mu murenge wa Byumba yaragiye kwihisha kwa mushiki we.

Ati “bamufashe kuwa Gatanu, bamufatira kwa mushiki we mu murenge wa Byumba mu kagari ka Gacurabwenge umudugudu wa Gashirwe,  ubu yashyikirijwe inzego zibishinzwe asigaye kuburana ibyo akurikiranyweho.”

Abaturage b’aha ngo bifuza ko yazaburanishirizwa aho bikekwa ko yakoreye icyaha kugira ngo bibere abandi urugero.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

0 Igitekerezo

  • “…aho bikekwa ko yakoreye icyaha…”??? Ariko izi mvugo mwihaye harya ngo ni ukugira ngo umucamanza aba ariwe umwita umwicanyi? Wagira ngo nta cyaha cyabaye mbese ni ugukeka ko Mukamana yapfuye!

  • Ko mbona batabanje kumudiha gato? Aba baturage nabo ni fake.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *