• 25/01/2020 2:13 34

Gicumbi: Abasigajwe inyuma n’amateka ngo ‘Ntibiyita Abanyarwanda’

Abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu mirenge ya Byumba, Manyagiro na Miyove, barasaba kwitabwaho na bo bagatera imbere, kandi bagatuzwa mu midugudu itari iyabonyine kuko ngo bita abandi ‘Abanyarwanda’ kuko babona baba mu kato.


Mujyambere Emmanuel avuga ko guturana n’abandi bayabafasha kubigiraho iterambere n’ubundi buryo bwo kubaho

Kuri uyu wa kabiri tariki 18 Ukuboza, batangaje ko babona kudatera imbere kwabo biterwa n’uko nta bantu bafite bababera icyitegrerezo mu baturanye babo, ngo babashe kubigiraho ibikorwa by’iterambere.

Mu karere ka Gicumbi habaruwe imiryango 125 igizwe n’abantu 545 basigajwe inyuma n’amateka, bavuga ko bakeneye ibyabafasha kugira isuku, kwitabira ishuri, no kwiteza imbere mu bundi buryo.

Musabyimana Valentine avuga ko kubatuza bonyine bituma bumva barahawe akato.

Ati: “Buriya twifata nk’abantu bahawe akato, kuko tubona twarajugunywe. Iyo dutujwe mu mudugudu twenyine imitekerereze yacu ihora ari imwe, haramutse habonetse ubushobozi baduturanya n’abandi Banyarwanda.”

Yongeraho ati : “Tuzi ko mu gihugu cyacu ntamoko akibamo, impamvu abandi tubita Abanyarwanda ni uko badutuje twenyine.”

Avuga ko igihe baba baturanye n’abandi babigiraho gucuruza na bo bagahindura imibereho ngo bakareka kwitwa Abasigajwe n’amateka.

Mujyambere Emmanuel atuye mu murenge wa Manyagiro mu kagari ka Ryarumba, umudugudu wa Nyantarura avuga ko kubatuza hamwe n’abandi byafasha benshi muri bo guhindura imitekerereze n’imyumvire,  bakibona nk’abandi Banyarwanda.

Agira ati: “Dutujwe hamwe n’abandi bavandimwe byadufasha guhindura imitekerereze n’imyumvire, tugasabana umunyu ndetse byadufasha kwiteza imbere.”

Avuga ko amatungo umuryango wa Croix Rouge wagiye ubaha bayariye ahanini bitewe n’imyumvire bafite, ariko uyu watubwiye ibi avuga ko yiteje imbere kuko intama eshatu yahawe yakomeje kuzorora ntazirye.

Yongeraho ko kuba batuye mu midugudu yabo babifata nk’akato.


Musabyimana Valentine we avuga ko kubatuza mu midugudu yabo bonyine abibonamo kubaha akato

Niyonsaba Liberata umukozi ushinzwe imibereho n’iterambere ry’abaturage mu Karere ka Gicumbi, avuga ko gahunda yo kubatuza hamwe n’abandi baturage itekerezwaho, ariko ikaba itarashyirwa mu bikorwa, ariko ngo urebye n’ahandi batujwe muri rusange batangiye kwiteza imbere.

Agira ati: “Ni ibintu biri gutekerezwaho, njye sinavuga ngo bizakorwa ryari mu gihugu ni hagari,  iyo urebye aho bagiye batuzwa hagati y’abandi usanga baratangiye kwiteza imbere no mu bikorwa, n’iyo utumije inama y’abasigajwe inyuma n’amateka ntabwo ubabona, kuko bamaze guhindura imyumvire bumva ko nta tandukaniro n’abandi, kandi bibafasha kwibona mu bandi.”

Simango Maxime ahagarariye komite ya Croix Rouge mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko umushinga bari bafite uteza imbere Abasigajwe inyuma n’Amateka usigaje amezi atandatu ngo urangire ukaba umaze imyaka itanu babafasha mu burezi, kwiteza imbere, no mu mibereho myiza, ariko ngo urugendo ruracyari rurerure.

Ati: “Turasaba inzego z’ibanze kubakurikirana umunsi ku munsi, cyane cyane aho babona umufatanyabikorwa wabafashaga agiye gukorera ahandi, niho bakurikirana cyane, ibikorwa bagejejweho ntibisubire inyuma.”

Mu karere ka Gicumbi abasigajwe inyuma n’amateka bitabiriye ishuri bashaka  guhindura imibereho ni 209, muri bo 195 bariga amashuri abanza, 12 bariga ayisumbuye, na babiri bageze muri Kaminuza, bashobora kuzarangiza bagafasha bagenzi babo guhindura imyumvire bagatera imbere.

EVENCE NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

0 Igitekerezo

  • Nibyo byaba byiza batujwe hamwe nabandi imidugudu y’abantu bamwe bahuje imyimvire, babaye mukato igihe kirekire kandi bafite ubukene simyiza kuko baguma mubukene ndetse ntibibone neza muri society no muri gahunda zamajyambere , ubwo uwo mududgudu ninde wajya kubakira nkamashanyarazi , amazi, telephone , wabahugura kuri gahunda zitandukanye, abana bagakina nabandi kuko nabyo bagenda babyigiramo banihugura , naho kubatuza bonyine nubundi ntaho bitaniye na kera kuko babanenaga , aho republic ziziye nabwo babarunda hamwe kuko ngo bahoze ari intumwa z’ibwami kubera kubika ibanga nkuko bagiye barundanya abayisilamu hamwe. Gahunda zo gutuza abatishoboye nk’aba bafite nikibazo bamaranye igihe nko muri amaerika nizo zatumye abirabura basigara inyuma mu iterambere kuko babarunze mumazo mato yabo bihariye mu midugugu bituma bahezwa mu burezi , no bindi bikorwa by’amajyambere ibintu byabagizeho ingaruka nanubu ariko ugiye singapole gahunda yabo yo gutuza abantu bagiye batuza abakene hamwe nabakire cg abishoboye yewe bo bagiye kure kuko banavangavanga group zitandukanye kugirango ibyiza byiterambere babisaranganye kandi bazamurane. Iki kibazo kigeze no kuvugwa kubacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Nteko ko nabo hari aho bagiye batuzwa mu midugudu yihariye kanid harimo abatishoboye , ndumva iyi model ya Singapole yazigwaho naho ubundi aba bavandimwe gukomeza kubaha akato nibibazo bifitiye nazababakomokaho ubwo bazaba muri ubwo buzima kuko bakeneye byinshi ngo bagere aho abandi bageze mu iterambere nkuko na za raporo zitandukanye zagiye zibyerekana. Kandi erega kuba batibona nkabandi ntibitangaje kuba umunyagihugu no kugira identity wiyumvamo yigihugu bijyana nuburyo ubona ufatwa nkumunyagihugu nyine si ugutura kubutaka gusa. Nukugerageza ari Leta nabandi banyarwanda tukiha intego yo gufasha aba banyarwanda by’umwihariko kuko bafite byinshi bakeneye ngo bagere byibura aho bumva isi barimo n’igihugu aho kigana .

  • Abatwa ni abantu kimwe n’abandi.Nubwo usanga abantu bagira Urwikekwe (prejudice) hagati yabo kubera amoko,Imana ifata abantu bose kimwe.Muzi Appartheid yabaye muli South Africa,ikicisha Aburabura benshi barimo Steve BIKO,abandi bagafungwa,barimo Nelson Mandela.Muzi ukuntu Abarabu bangana n’Abayahudi.Muzi Genocides zabaye mu Rwanda,Burundi na Armenia.Cyangwa Abayahudi 6 millions bahowe ubwoko.Burya n’Intambara ya 2 y’isi,yatewe n’Amoko,hapfa + 60 millions,kubera ko Abadage bumvaga aribwo bwoko bw’Imana bwonyine.Nyamara nkuko tubisoma muli Ibyakozwe 13:34,Imana ntironda amoko.Iha amoko yose Izuba,Imvura,Umwuka,etc…Ishaka ko abantu bose bakora ibyo idusaba.Nukuvuga abantu batarwana,batiba,badasambana,batabeshya,badasinda,bataronda amoko,etc…Abo nibo bazarokoka ku munsi wanyuma,ikabahemba ubuzima bw’iteka muli paradizo.Hazaba harimo amoko yose,nta gutoranya.

  • Yes Munyemana.God is not partial.We all originate from Adam,the first man.Nyamara abantu yaremye,baronda amoko.Intambara ziba ku isi usanga ahanini ziterwa no kuronda amoko cyangwa idini.Abameze batyo,imana izabahanisha kubarimbura ku munsi w’imperuka.Kimwe n’abakora ibindi byose itubuza.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *