• 16/12/2019 2:20 23

Gicumbi: Abarezi bashinja ababyeyi kutabafasha kurera abana bikadindiza uburezi

*Abanyeshuri mu mashuri abanza  5 236 bigishwa n’abarimu 85, abo mu yisumbuye 1 245 bigishwa n’abarimu 41.

* Abarimu 137 nibo bigisha mu murenge wa Nyamiyaga

Abarezi bo mu murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko bakora ibishoboka byose bagaha abana ubumenyi bakeneye ariko ababyeyi ntibabafashe mu gutuma abana barushaho kumenya ibyo biga binyuze mu kubasubirishamo amasomo batashye. Binubira ko nubwo ari bake bakora ibyo bashoboye byose ariko ababyeyi ntibabatere ingabo mu bitugu.

Elizabeth Mujawamariya ushinzwe imibereho myiza asaba ababyeyi gukorana n’abarimu mu nyungu z’umwana

Babivuze kuri wa Gatandatu ubwo hizihizwzga umunsi mpuzamahanga wahariwe umwarimu.

Umurenge wa Nyamiyaga urimo ibigo by’amashuri bine, mu mashuri abanza hari abanyeshuri 5 236 bigishwa n’abarimu 85, mu mashuri yisumbuye hari abanyeshuri 1 245 bigishwa n’abarimu 41.

Uyu murenge kandi ufite amashuri y’incuke umunani yigishwamo n’abarimu 10.

Amakuru Umuseke ufite avuga ko mu mwaka w’amashuri warangiye nta munyeshuri wo muri uriya murenge wigeze atsinda ku kiciro kiza.

Abarimu bo muri uriya murenge bo bemeza ko bakora ibyo bashoboye byose ariko ngo ababyeyi bo ntibabashe mu kwigishiriza abana mu ngo.

Ikindi kandi ngo hari ababyeyi bohereza abana ku ishuri imbokoboko, nta bikoresho.

Umukozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe uburezi, Jean Damascene Nsengimana yavuze nawe yavuze ko ababyeyi benshi badafasha abana gusubira mu masomo bityo ibyo bigiye ku ishuri bikabyibagirwa.

Yasabye ababyeyi guhindura imikorere, bakajya bashaka umwanya wo gufasha abana babo gusubira mubyo bize.

Umubyeyi waje ahagarariye abantu witwa Marcelin Iyakare nawe yemeye ko hari bagenzi be batita kuri iriya nshingano ariko ngo hari n’abandi bake babikora.

Ati:  « Hari abohereza abana ku ishuri batabahaye amafaranga y’ ifunguro kandi bigaragara ko bafite ubushobozi. »

Ndetse ngo hari umwa umwana yirukanwa ngo ajye kuzana  kuzana ibisabwa ku ishuri, ababyeyi bagahitamo kumukoresha imirimo yo mu rugo.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mujawamariya Elizabert, avuga ko hakenewe

impinduka mu baturage, by’umwihariko mu bana barerwa, ibyo yise ‘gutegura ingemwe.’

Yasabye ubufatanye bwa buri wese kuko ngo habaye ho kurangara bigatuma abana badindira mu myigire ndetse bikaba byatuma abakobwa batwara inda zitateguwe.

Ati : « Uburezi ntawundi wabwubaka atari twebwe, aba babyeyi tuvuga n’ikibazo gikomeye, twe

guceceka, dufatanye kubibakangurira bumve ko abana ari ababo kandi bakwiriye

Abarimu b’indashyikirwa barahembwe
Abarezi basaba ababyeyi kubafasha guha abana uburere bukeneye

Evence NGIRABATWARE

UMUSEKE.RW/Gicumbi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *