• 26/01/2020 11:00 42

Gicumbi: Abanze gucukura ubwiherero bashobora gucukura imva

Tariki 19 Ugushyingo ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ubwiherero n’isuku yabwo, i Gicumbi ni hamwe mu hakiri abaturage badafite ubwiherero bukwiriye. Guverineri JMV Gatabazi yababwiye ko bashobora kwinangira gucukura ubwiherero ariko batananirwa gucukura imva mu gihe bishwe n’indwara zikomoka ku mwanda.

Abaturage 37% ba Gicumbi ntibafite ubwiherero cyangwa bafite ubudakwiye
Abaturage 37% ba Gicumbi ntibafite ubwiherero cyangwa bafite ubudakwiye

Umuturage 1% ku isi ngo niwe udafite ubwiherero, mu cyaro ni 3% batabufite, mu karere ka Gicumbi ho by’umwihariko abadafite ubwiherero bukwiye ni 37%. Aha bakomeje gusabwa guhindura imyumvire.

Bartazar Ngendahimana wo mu murenge wa Muko avuga ko hari abantu bubaka inzu ya miliyoni zirenga eshanu ariko ntibubake ubwiherero cyangwa banabwubaka ntibabusakare.

Ati “Ni ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi hano iwacu.”

Vestine Nyiranzayino wo mu murenge wa Byumba we avuga ko ikibazo ari ubushobozi bucye kuko ngo abadafite ubwiherero ari abakene. Ibi bigatuma bakwirakwiza umwanda hose.

Kayumba Emmanuel ashinzwe ubuzima mu karere ka Gicumbi, avuga ko abaturage 37% badafite ubwiherero bwuzuye mu karere.

Avuga ko hakomeje ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage guhindura imyumvire , n’abatishoboye bagafashwa n’abaturanyi kubarinda umwanda.

Umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney ubwo yasuraga Umurenge wa Muko mu minsi ishize yongeye kwibutsa abaturage akamaro ko kugira umusarani mwiza, aranababurira.

Ati “hari abatarumva akamaro ko gucukura umusarani,  mugenzi wawe muturanye ujye umwegera umugire inama,  kuko ushobora kwanga gucukura umusarani,  ejo yakwitaba Imana mugacukura imva.”

Yabwiye abaturage ko bagomba kumva ko kutagira ubwiherero ari ibintu bigayitse, cyane kubona umuryango wubaka inzu ariko ntiwubake ubwiherero cyangwa ukubaka ubudakwiye.

Naho abakene batabufite asaba ko babifashwamo n’abaturanyi bakabwubaka.

Evence  NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW /Gicumbi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *