• 20/01/2020 3:10 22

Ghana: Umunyamakuru wakoraga inkuru zicukumbuye yishwe arashwe

Police yo muri Ghana  yemeje urupfu rwa Ahmed Hussein-Suale umunyamakuru uzwi ku isi mu gukora inkuru zicumbuye. Niwe wafashije mu kumenyekanisha ruswa ikomeye iba mu mupira w’amaguru muri Africa. 

Ahmed yishwe nyuma y’uko hari televiziyo yerekanye isura ye nyayo

Iperereza rye ryatumye umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana yeguraRyatumye kandi abatoza n’abasifuzi benshi bahagarikwa. Umwe mu basifuzi bahagaritswe burundu ni umunyaKenya witwa  Aden Marwa.

Umuvugizi wa Police ya Ghana yabwiye AFP ko Ahmed yarashwe mu gituza no mu ijosi n’abantu bataramenyekana mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu avuye mu kazi.

Mbere y’uko yicwa uyu munyamakuru yari yanenze Leta ko yatambukije amashusho ye kuri Televiziyo y’igihugu avuga ko bizashyira ubuzima bwe mu kaga.

Ikigo cy’igihugu cya Ghana kigenzura imikorere cyamaganye ibyakozwe na Televiziyo y’igihugu gisaba Police gukora iperereza ku bateguye bakanashyira mu bikorwa buriya bwicanyi.

Umuyobozi wa kiriya kigo witwa Yaw Boadu Ayeboafo ati: “ Biri mu nyungu z’igihugu gukora iperereza ku bwicanyi bakorewe Ahmed.”

Ahmed Suale nayari afite imyaka 34 y’amavuko.

Mu byemezo FIFA yafashe ishingiye ku iperereza ryakozwe n’uriya munyamakuru harimo icyo guhagarika burundu uwahoze ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana Kwesi Nyantakyi nyuma y’amashusho Ahmed yafashe ari kwakira ruswa ya miliyoni $11.

Iperereza rye kandi ryatumye abasifuzi mpuzamahanga n’ababungirije umunani bahagarikwa burundu, abandi bayobozi bakuru 58  mu mupira w’amaguru bahagarikwa imyaka icumi

Ryatumye kandi ikipe y’igihugu ya Ghana iba ihagaritswe kubera ruswa.

Iperereza ry’uriya munyamakuru ryagaragaje bamwe mu bayobozi bakuru muri Football bakira ruswa

France 24

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *