• 19/01/2020 10:33 19

Gen Kazura yagizwe umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, asimbura Gen Nyamvumba

Nyuma y’uko Perezida Kagame agize Gen Patrick Nyamvumba Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu, yamusimbuje Major Gen Jean Bosco Kazura wahise ahabwa ipeti rya  General  amugira umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.

Gen Jean Bosco Kazura wagizwe umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda(Photo: Flickr@KigaliToday)

Izindi mpinduka zabaye mu ngabo z’u Rwanda ni uko General Fred Ibingira yagizwe umugaba mukuru w’inkeragutabara.

Leutenant General Jacques Musemakweli yagizwe umugenzuzi mukuru w’ingabo z’u Rwanda.

Major General Innocent Kabandana yagizwe umugaba mukuru wungirije w’inkeragutabara.

Brigadier General Didas Ndahiro yagizwe umuyobozi w’ishuri rikuru ry’ingabo z’u Rwanda.

Brigadier General Ephrem Rurangwa yagizwe umuyobozi w’ishuri rya gisirikare ry’i Gako.

Colonel James Ruzibiza yazamuwe mu ntera agirwa Brigadier anagirwa  umuyobozi w’ishami rishinzwe ubwubatsi mu ngabo z’u Rwanda.

Colonel Karusisi Ruki yazamuwe mu ntera agirwa Brigadier General anagirwa umuyobozi w”umutwe w’ingabo udasanzwe (Special Operations force.)

Colonel Joseph Karegire yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’amahugurwa mu ngabo z’u Rwanda.

Colonel Faustin Kalisa yagizwe ushinzwe abakozi mu ngabo z’u Rwanda.

Colonel Adolphe Simbizi yagizwe ushinzwe ibikoresho.

Colonel Jean Paul Karangwa yagizwe umuyobozi wa Military Police.

Lieutenant Colonel Patrick Karuretwa yazamuwe mu ntera agirwa Colonel.

Lieutenant Colonel Emmanuel Kanobayire yazamuwe mu ntera agirwa Colonel, anagirwa umuyobozi wungirije w’umutwe w’ingabo udasanzwe.

Lieutenant Colonel Jules Rwirangira yazamuwe mu ntera agirwa Colonel, anagirwa umuyobozi w’umutwe ukoresha intwaro z’imizinga.

Lieutenant Colonel Lausanne Ingabire yagizwe umuyobozi ushinzwe imbonezamubano hagati y’abasirikare n’abasiviri .

Major Rwagasana Regis Sankara yazamuwe mu ntera agirwa Lieutenant Colonel.

Gen Patrick Nyamvumba yaraye ahawe kuyobora Minisiteri y’umutekano imbere mu gihugu
Lt Col Lausanne Ingabire Nsengimana wagizwe umuyobozi muri MINADEF ushinzwe guhuza abasilikare n’abasivili( J9)

UMUSEKE.RW

16 Ibitekerezo

  • Mwaramutseho!
    Kuriyinkuru harimo ikosa, aho banditse ko Maj Gen JB Kazura yagizwe Lt Gen oya gufobya umuntu birahanirwa, ni full General; mukosore. Murakoze

  • Felicitation kuri afande KAZURA!
    Gusa nagirango mbonereho nsabe UMUSEKE kwikosora,kugikorwa cyo kumfungira umurongo natangiragaho ibitekerezo nyuma y’uko ngaragaje ko ntemeranywa n’abayohova babohoje uru rubuga bakarugira inzira ya propaganda y’imyemerere yabo,aho bihisha inyuma ya buri nkuru yanditswe aha,bagirango babone uko baduhatira kwemera nkabo.Barimo abiyita ba GATERA,MUNYEMANA,SEZIKEYE,…….(ariko binashoboka ko uyu ari umuntu umwe ugenda ahinduranya amazina)
    Ubu bibayengombwa ko nkoresha undi murongo ngo mbashe kwandika kuko undi mwawufunze.
    Ibyo byatumye messages zose nohereza ziba “spums”.Mukosore niba koko muri ikinyamakuru cyemera ubwisanzure no kunyuranya mu bitekerezo.

    • Sinzi amategeko umuseke ugenderaho ariko Nanjye kabisa uriya muyehova mbona abangamye.

      • Wabwiwe n’iki ko ari umuyehova?Kubera gusa ko iyo yanditse atwereka imirongo ya bible?Abayoboke b’andi madini se ntabwo tuzi bible?Ndabona abayehova mubatinya kabisa.
        Ese ubundi babatwaye iki?Nubwo ntariwe,mbona ari abantu beza badufasha kumenya ijambo ry’imana.

      • Byaba byiza udasomye comments ze.That is all.Naho kuvuga ko akubangamiye,ibyo niko wowe ubyumva.Ariko si abantu bose.Reka itangazamakuru ryisanzure.

    • Wowe Byamungu,biragaragara ko udakunda ibyerekeye imana,kuberako uwo wijundika aduhugura ku ijambo ry’imana.Niba wowe utarikunda,reka Gatera na Munyemana bakomeze baduhugure twe dukunda ibyo bible ivuga.Ibyo batubwira,bijyana ku buzima bw’iteka.Ariko ibyisi muba mushaka kwijandikamo,nta handi bijyana uretse ku rupfu rwa burundu mutazazuka ku munsi wa nyuma.

    • Niba hari icyo umushinja kibi,kitubwire natwe twe kuzajya dusoma inkuru ze.

  • Umuseke Amasaha iyi nkuru imaze kuri uru rubuga mwagakwiye kuba mwakosoye peeh uyu Jean Bosco Kazura yabaye Full General ntabwo ari Lt Gen. Gusa ntakibazo muba mwaduhaye amakuru ku igihe kbsa. Mbabajwe na Richard urembeye mubitaro aakaba asimbujwe

  • Jack ntabwo bibeshye! Jean Bosco kazura yari major general none yabaye lieutenant general

  • Mu matwara mashya Jenerali Kazura azanye, nizere ko harimo no kubuza abasirikare kurasa abagore bambukiranya imipaka bashakisha imibereho.

  • Uwitwa Lt Colonel Lausanne Ingabire ndabona ari we bahaye akazi kagoye kurusha abandi bose: guhuza abasirikare n’abasivili. Urebye intera kurasa abasivili mu kico igezeho, kugera no ku bagore, ntibizamworohera pe!!

  • Harabantu batazi ko HE afite ububasha bwo gusimbutsa umusirikari akava kuri Major General agasimbuka Lieutenant General akaba General! Birasanzwe ninabyo byakorewe Afande Kazura kdi biterwa n’impamvu nyinshi zirimo ko haba hari amasomo cg amahugurwa yabonye akayarangiza neza.

  • Congratulations,,,Uwiteka akomeze kubayobora mu mirimo mishya,mubarikiwe sana

  • Nibyiza bavandi muyobore ariko munarebera hamwe ikibazo cy’inzara iri imbere mugihugu pe.kuko bidatinze muzayobora abaguye isari burundu!!!!!

  • Wowe Byamungu natwe Jimmy ubanza mutagira ubwenge kbsa

  • Uretse no kuva ku ba senior maze President ubu yakwiyongoza agafata civilian rwimbi akamugira Colonel kandi bikaba… Perezida ahagariye Imana!!!
    Naho kuzamurwa mu ntera byo harimo akantu, njya mbona Nta tandukaniro rya Kiga na Nduga hambere na Kiga na Shiru na Murera…. #Mbonabihita

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *