• 12/12/2019 3:16 39

Gen. Kabarebe yakomoje ku mugambi wo kwica ingabo za RPA muri CND

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare, General James Kabarebe, yavuze ko hari haracuzwe umugambi wo kurimbura ingabo za RPA zari muri CND.

Umujyanama wa Perezida James Kabarebe atangaikiganiro

Yabitangaje kuri uyu wa 12 Mata 2019, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye muri Serivisi z’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, ku Kimihurura.

General Kabarebe yavuze ko abajenosideri bashakaga kuzishyira ahantu hashobora kuborohera kugira ngo babone uko bazazica.

Izi ngabo zari zaje mu rwego rwo kurinda abanyapolitiki ba FPR Inkotanyi bari bari mu mishyikirano ya Arusha na Leta y’u Rwanda.

Yavuze ko ku ikubitiro bashatse ko zijya i Mburabuturo, i Gikondo ariko RPA irabyanga kuko yabonaga ari ahantu habi, ku buryo batari kwizera umutekano w’izo ngabo.

Yagize ati “Wabonaga ko aho bashaka gushyira RPA ari ahantu bazayimara, baduhitiragamo Mburabuturo, wabona Mburabuto na Camp Kigali n’indi misozi ihari hejuru ukabona ari ukuzayitumariraho.”

“Barongera baduhitiramo i Kami, wareba imisozi iyikikije ukabona ari ukuzayitumariraho, turwaniye CND cyane, bayemera kuko bari bazi ko Inkotanyi zizajya mu byumba no muri iyo nyubako barangiza bakayirimbura ni ko babyumvaga.”

Abasirikare 600 ba RPA bageze CND, ngo bahise bigira inama yo gucukura imyobo yo kubamo.

CND, ubu yahindutse Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, jenoside igitangira, yarashweho ibisasu bikomeye n’ingabo za Leta.

Tariki ya 11 Mata 1994 ni bwo aba basirikare babashije kubona ubutabazi ubwo Batayo ya Alpha yabaga i Byumba yasesekaraga i Kigali maze ibongerera ingufu babasha gufata uduce dutandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Gen. Kabarebe avuga ko izo ngabo ziri mu nzira ziva i Byumba hari izatemwe n’Interahamwe zikahaburira ubuzima ariko ntibyazibuza kujya gutabara izari muri CND.

Ati “ Inzitizi twagize cyane cyane ni Iza basirikare batemwe, bari ku mirongo bava Miyove, baza i Kigali, batemerwa mu nzira, kwa kundi abasirikare bagenda nijoro bari ku mirongo gusa , umuntu akaza n’umuhoro akagenda atema akabura. Twapfushije abasirikare benshi cyane, muri izo nzira zose , ariko ahandi barahanganaga bakarwana.”

RPA ngo yagendaga ihangana n’interahamwe ibihumbi n’ibihumbi mu nzira ziva i Byumba, mu nzira za Nyinawimana, za Rutare, na za Gikomero n’ahandi.

Izo ngabo zari muri CND ari na zo zarokoye abatutsi bari bahungiye kuri Stade Amahoro, aho ingabo za MINUAR zari zabatereranye.

Icyo gihe Interahamwe ngo zambuye intwaro abasirikare ba MINUAR bari kuri Stade Amahoro, zitangira kwica, ku buryo byasabye ko ingabo zari muri CND ari zo zatabaye. Anavuga ko Twagiramungu Faustin ari umwe mu batabariwe aho. Nk’uko Gen. Kabarebe yakomeje abisobanura.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard  yasabye urubyiruko kumva ko bafite inshingano yo kugira ibintu ibyabo kandi bakagira uruhare mu kubaka u Rwanda bifuza kandi rubareye Abanyarwanda.

Yagize ati “Dukomeje gushimira Abanyarwanda bakomeje gushyira imbaraga mu kubaka Igihugu cyacu, kandi ubutumwa nyamukuru ni ukwibuka twiyubaka, twubaka Igihugu cyacu, twubaka ejo heza , ejo habereye Igihugu cyacu. Kandi igihugu urubyiruko ruzakuriramo ndetse nabakuze bakazarusaziramo bishimye banezerewe.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo kwibuka
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kwibuka

Daddy SADIKI RUBANGURA

UM– USEKE.RW

9 Ibitekerezo

  • Jenerali Kabarebe atanga imbwirwaruhame ukumva umutima we ukiri muri 1994. Mbona bitazamworohera gukira ibikomere yavanye muri ruriya rugamba atinjiye muri gahunda yo gutanga imbabazi no kuzisaba. Yatuye byose akabyereka Imana byashoboka nta kiyinanira. Kandi ibyacu byose iba ibizi 100%. Icyo iba ikeneye gusa nuko tuyitakambira ngo idukize. Inzika n’inzigo ni umutwaro uremera cyane, ukarushaho kugenda uremera uko umuntu agana mu zabukuru. Hari abacitse ku icumu rya jenoside benshi bababariye ababasabye imbabazi kugira ngo nabo babohoke, baruhuke. N’abayoboye urugamba rwo kwibohoza muri 1994 bajye babafatiraho urugero rwiza rwo gutsinda inabi ukoresheje ineza.

    • Mbese muri make wowe ubona ibyo avuga ari ukubera “inzika n’inzigo”…yarananiwe “gutsinda inabi”?!! Kuvuga ibyabaye kuki bibabera ikibazo ariko? Imyaka 25 ni mike cyane ntawe uribagirwa imihoro n’amahiri abantu bicishijwe bazira amaherere. Nibabivugaho rero ntimukigire abatagatifu ngo mufunge amatwi. Bene iyi myumvire yitwikira amasengesho nge mbona ihishe byinshi.

  • RPF yari ifite aba Strategists bakomeye,cyanecyane Major General KAGAME watumye Tactics zihinduka,akajyana ingabo ze mu misozi n’ibirunga.Abantu benshi,na General Kaberebe arimo,bemeza badashidikanya na gato ko iyo RPF itagira KAGAME,yali gutsindwa urugamba.Abazungu bibaza ukuntu RPF: Yakuyeho Mobutu,igatsinda UPDF I Kisangani.Operation KITONA yatangaje cyane Abazungu basigaye bayigisha mu mashuli akomeye ya gisirikare (military academies).Ndetse bamwe bayigereranya na Operation Thunderbolt yakozwe n’Abayahudi Entebbe muli 1976.RPF yarwanye intambara iruhije cyane.Tekereza ukuntu barwanye n’ingabo z’Abafaransa bakazitsinda.Ndibuka president Kagame atubwira ukuntu mu kwezi kwa kalindwi 1994, Abafaransa bamuteye ubwoba ngo yirinde gufata umujyi wa Butare.Yabemereye ko agiye kubitekerezaho.Yahise abwira Colonel Ibingira guhita afata Butare,akayitanga Abafaransa bali hafi kuyigeramo.Gusa turizera ko Rwanda izakomeza kugira amahoro,imana ikaturinda ntitwongere kurwana,na Genocide ikavaho Burundi,Abanyarwanda tugakundana mu mahoro,tukaba koko abakristu nyakuri,aho kubabo ku izina gusa (Nominal Christians).
    Kubera ko Imana yacu itubuza kwicana no kurwana.

  • Iyo mba ntari ntuye mu Rwanda muri 1994 byari kunyorohera kwemera ibyo Kabarebe yagejeje imbere y’iyi mbaga.Gusa haracyari bake bari mu mishyikirano ya Arusha bashobora kubyemeza doreko benshi banditse n’ibitabo.Ari abarwanye izo ntambara n’abari abanyepolitiki.Iyo ucukumbuye uvanamo ukuri kwawe. Kuko kwizera abanyepolitiki buri wese abizi.

  • Wowe wiyise Manawe nshatse ikintu ushatse kuvuga ndakibura.
    Gusa iyo tuvuze uko twabafatanye igihugu birabarya kuko icyo mwashatse kugeraho mwakibuze. Shame on you!!
    Vive RPA
    Vive Rwanda

  • ariko muzahekenya amenyo muyamarire mu nda,wowe wiyise manawe ushatse kwerekana ko ibyo afande Kabarebe abwira urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange bidakwiriye?eeeehhh niko mwibwiraga ko ibyakorwaga bitazagira ubivuga!dufite ba Kabarebe ubimenye nta n’ubwo ari umwe,kdi bazakomeza babitubwira kdi ntacyo muzongera kudutwara kuko ba Kabarebe barahari wongere ubimenye

  • Inkotanyi mwarakoze nubwo uyu munsi haba hari bake muri mwe bataye umurongo ariko sinzigera narimwe mbura kubashimira ubutwari mwagize 1994 nukuri Imana izabahembe ibyiza byinshi kandi rwose n abataye umurongo w ibyiza bawugarukemo.

  • Amahoro ku bakunzi b’urwatubyaye by’ukuri, IMANA ISHIMWE KANDI IHIMBAZWE ITEKA KUBW’UBUSHOBOZI BWAYO N’UBUHAMBARE BWAYO YO YATURINDIYE ABAKUNZI B’URWANDA NYABO NKABA NYAKUBAHWA KABAREBE, AFANDE PEACE(URI AMAHORO N’UKURI),
    WOWE manawe mwiyise ngo barubanda nyamwishi Bo kuba inyangabirama no kuba abangizi muzi ukuri kw’ibiri mu mitima yanyu nibyo mukenyereraho, ariko IMANA IRI HEJURU YA BYOSE IRABABONA KANDI YARABIBERETSE CYANE, ABABAHA IZO MBABAZI SI UKO TURI IBIGWARI CG KUBATINYA EREGA UBUPFURA N’IMUNDA,

  • Inkotanyi zakoze akazi kose nukuri,muri abantu babagabo naho biriya bikoko byasize byishe abantu bizahere ishyanga nta kubana nabicanyi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *