• 25/01/2020 7:10 35

Gatsibo: Yashakaga gutema umugore we amubuze atema abaturanyi

Umugabo wo muri Gatsibo yatemye abaturanyi be nyuma yo gukurikirana umugore we akamusiga, abatemwe bari kwivuza ku Ivuriro rya Kibondo.

Uyu musore bamutemye bamusanze ahagararanye n’umugore w’undi mugabo

Uwatemye bariya bantu yitwa Baribeshya wo mu Mudugudu wa Rwimbogo, Akagali ka Malimba, Umurenge wa Kabarore.

Amakuru avuga ko umugore w’uyu mugabo yamuhunze kubera amakimbirane, ngo ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 19 Kanama yamuciyeho ahagararanye na bariya basore, ajya mu rugo rwe agaruka aje kumutema undi amuhungira mu nzu y’aho yahukaniye arikingirana.

Ngo Baribeshya abonye ko amubuze, yahise yadukira ba basore babiri yasanze mu gipangu ahita abatangira kubatema.

Abatemwe, umwe yitwa Regis undi ni Uzaribara, ubu bari kuvurirwa ku Ivuriro rya Kibondo riri mu Murenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Consolée Urujeni yatangarije Umuseke ko bikekwa ko uriya mugabo yatemye bariya basore kubera gufuhira umugore we, umaze iminsi batabana.

Ati: “Baribeshya yari asanzwe yaratandukanye n’umugore. Umugore we ajya gucumbika mu baturanyi. Umugabo we yamuciyeho ari kumwe n’abasore babiri agana iwe. Yageze iwe agarakana umuhoro, umugore amubonye ariruka undi atema ba basore.”

Urujeni avuga ko Baribeshya afungiye kuri Polisi ku Murenge wa Kabarore.

Asaba abaturage ko niba umuntu ugiranye amakimbirane n’undi aho kugira ngo amuteme bakwiyambaza imiryango ikabunga byakwanga bakagana ubuyobozi.

Uwabatemye ngo yabasanze bahagararanye n’umugore we wari warahukanye. Ubu bari kuvurirwa ku bitaro bya Kibondo

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Family Violence yafashe indi ntera iteye ubwoba.Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hapfa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n’abagabo.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions.Impamvu mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc… Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,ibiyobyabwenge,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc…Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

  • Akenshi ibi mbyumva Gatsibo, Gicumbi, Kamonyi na Ruhango. Sinzi niba ari ikirere (atmosphere) cyaho cyahumanye

  • Hhhh!
    Always, ni wowe utahiwe ubutaha, kuko Everywhere you go, uzabihasanga.
    Singutega iminsi mugenzi wanjye, ariko utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi koko, cyane iyo yiyibagiza icyo ibihe biri imbere bimuteganiriza

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *