• 15/12/2019 12:39 26

Gatsibo: Barasaba kujya basuzumwa Diyabeti ku buntu nibura rimwe mu mwaka

Kuri uyu wa kane tariki 14 Ugushyingo ku munsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurwanya indwara ya Diabetes. Mu Rwanda iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, hapimwe abantu 1000 muri iki gikorwa kimaze icyumweru.

Basuzumwe Diyabete ku buntu bifuza ko byajya biba buri mwaka nibura inshuro imwe

Bamwe mu bapimwe iyi ndwara ya Diabetes bavuze ko iki gikorwa cyatumye bamenya uko ubuzima bwabo buhagaze kuko kwipimisha byakozwe ku buntu, bakifuza ko gupima byajya bikorwa buri mwaka.

Mu Kagari ka Akabuga, Umurenge wa Kiramuruzi muri Gatsibo niho uyu munsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurwanya indwara ya Diabete wabereye.

Kuva ku wa mbere w’iki cyumweru Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu kigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yasuzumye ku buntu abaturage bo muri aka gace bagera ku 1000 nk’uko byatangajwe.

Abaturage b’i Kiramuruzi twaganiriye bamaze kwisuzumisha batubwiye ko byabafashije kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze.

Musengimana Dancile ati ”Jyewe nshimiye Leta yatuzaniye abantu nk’aba bakaza kudupima nta kiguzi batwatse, tukamenya uko duhagaze. Iyo usanze urwaye umenya uko ujya kwivuza, ndumva byajya biba nibura rimwe mu mwaka.”

Mukunzi Theophile na we ati “Iki gikorwa ni kiza ahubwo ndagira inama abandi bataje ko na bo baza bakisuzumisha bakamenya uko bahagaze, kandi banatwigishije uburyo bwo kurya, tukanakora imyitozo ngororamubiri kugira ngo twirinde Diyabete.”

Niyonsenga Simon Pierre umukozi muri RBC ushinzwe ishami ryita ku buvuzi no kurinda indwara ya Diabete mu Rwanda yavuze ko gupima Diabete ari igikorwa bashyizemo ingufu cyane, ngo bazakomeza kuzenguruka igihugu bayipima na nyuma y’uyu munsi mpuzamahanga.

Ati “Hamaze igihe kinini ubukangurambaga butagera ku bantu neza, usanga biri mu Migi gusa ni bo babisobanukiwe, ariko ubu turagera hose mu gihugu. Ni gahunda ikomeje.”

Gishumba Francois wari uhagarariye ishyirahamwe ry’abarwayi ba Diabete mu Rwanda, ni we warishinze avuga ko abo basanze bayirwaye babumvisha ko ubuzima butarangiye ahubwo ngo babafasha kwivuza no kubona imiti ku buryo bworoshye.

Mu Rwanda nibura abantu 3% barwaye Diabete, nukuvuga ni umuntu umwe mu bantu 30 aba arwaye iyi ndwara, ariko Abanyarwanda 50% (ni ukuvuga umuntu umwe muri babiri), ntabwo bazi ko barwaye Diyabeti.

Kugeza ubu abarwayi ba Diabete bari mu bitaro no mu bigo nderabuzima bagera ku 20 000.

Kwipimisha umuvuduko w’amaraso, Diabete n’umubyibuho ukabije birimo gukorwa ku buntu kandi abasanwe barwaye bagirwa inama y’ibyo bagomba kwitwararika haba ku mirire n’izindi nama zabafasha gukomeza kubaho neza.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti ”Uruhare rw’umuryango mu kwirinda indwara ya Diabetes”.

Gishumba Francois wo mu ihuriro ry’abarwayi ba Diyabete mu Rwanda avuga ko imiti iboneka ku buryo bworoshye ku barwaye iyi ndwara
Igikorwa cyo gusuzuma Diyabete kitabiriwe ku bwinshi kuva ku wa mbere w’iki cyumweru
Niyonsenga Simon Pierre umukozi muri RBC avuga ko gusuzuma Diyabete ari igikorwa kizahoraho

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Iburasirazuba

1 Igitekerezo

  • Statistics zerekana ko DIABETES yica abantu bagera kuli 1.5 million buri mwaka.Abayirwaye bagera kuli 500 millions.Ni indwara ifata cyane abageze mu zabukuru,kimwe na Hypertension hamwe na Cancer.Icyo zose zihuriraho,nuko nta muti uzivura.Indi ndwara yamaze abantu ni Malaria.Ni ryari indwara zizavaho?Nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga,Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka.Kuli uwo Munsi,izahindura ibintu byinshi byo mu isi.Urugero,izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ibuhe Yesu,ahindure isi paradizo nkuko bible ivuga.Hanyuma ibibazo byose biveho burundi,harimo indwara n’Urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,bible igusaba “gushaka Imana ntiwibere gusa mu gushaka ibyisi,mbere yuko uwo munsi uza”.Bisome muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *