• 20/01/2020 2:20 26

Gatsibo: Abunzi bahawe amagare afite agaciro ka miliyoni zigera kuri 70

Bamwe mu bunzi bo mu karere ka Gatsibo baravuga ko bishimiye amagare bahawe kubera ko agiye kujya abafasha mu kazi kabo ko kunga abaturage. Ubusanzwe bagorwaga no kugera mu ngo z’abo bagiye kunga kubera intera ndende n’izuba ryinshi Bahawe amagare 414  yiyongera ku yandi 167 bamwe muri bo baherutse guhabwa.

Umwe mu bunzi ashima ko agiye kujya agera aho akorera akazi byoroshye
Umwe mu bunzi ashima ko agiye kujya agera aho akorera akazi byoroshye

Kugeza ubu bamaze guhabwa amagare 581 afite agaciro ka miliyoni 69,720,000frw. Igare rimwe rifite agaciro ka 120 000Frw.

Umwunzi witwa Didace Karangwa wo mu kagari ka Nyamirama mu murenge wa Nyagihanga yavuze ko hari igihe bajya mu bikorwa byo guca imanza bagakererwa ariko ngo ubwo babonye amagare bizaborohereza akazi.

Ati: “Ubusanzwe hari igihe twajyaga tujya guca imanza tugakererwa ari ukubu ntituzajya dukererwa kuko aya magare azajya adufasha kwihuta.”

Mukasengero Xaverine mu kagari ka Kintu mu murenge wa Kageyo yavuze ko  hari ubwo bajyaga bajya kureba ikiburanwa bikabasaba gutega, ariko ngo ubwo babonye amagare bigiye kujya biborohera.

Avuga ko kugera ku kiburanwa byagoranaga kuko hari akenshi kiba giherereye kure y’ingo z’ababuranyi bigasaba umwuzi gukora urugendo rurerure.

Mukansengero avuga ko ariya magare kandi azabafasha mu kwitabira inama zitandukanye zibera hirya no hino muri Gatsibo.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe ubukungu Manzi Theogene yasabye abahawe ariya magare kuyitaho, bakayafata neza bakirinda kuyakoresha kenshi ibyo atagenewe bityo akazabafasha kurushaho gutanga services nziza mu baturage.

Akarere ka Gatsibo  kagizwe n’imirenge 14 ariyo Gasange, Gatsibo, Gitoki, Kabarore, Kageyo, Kiramuruzi, Kiziguro, Muhura, Murambi, Ngarama, Nyagihanga, Remera, Rugarama na Rwimbogo.

Akarere ka Gatsibo gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 400, umurenge utuyemo benshi ni Rwimbogo.

Abunzi bahawe amagare 414
Abunzi bahawe amagare 414

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Amagare 581 kuri miliyoni 70, ubwo rimwe rihagaze arenga 120,000 RWF. Kandi buriya nta n’amahooro ariho. Hahahaaa!!! Heheheeee!!! Hihihihiii!! Hohohoooo!!! Huhuhuhuuuu!!!

  • Nonese urasetswa n’iki? erega ntugirenge ni igare nka yayandi mujya kugura Nyagasambu,Nyabugogo(Kiruhura),ariya ni amagare mashya yatanzwe na Prezida w’Igihugu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *