• 16/12/2019 8:40 53

Gatsata: Habonetse umurambo w’umukobwa yambaye ubusa “birakekwa ko yishwe”

Ni umukobwa ushobora kuba ari uwo mu Karere ka Gakenke, umurambo we wabonetse nta mwambaro yambaye, bikekwa ko yishwe, agashyirwa munsi y’akayira mu ishyamba yasanzwemo.

Aho bamusanze yari aryamye yubitse umutwe, iruhande rwe hari indangamuntu yanditseho NYIRABAZIMAZIKI MUKASHYAKA w’imyaka 26.

Indangamuntu yatangiwe mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke.

Hafi y’aho yari aryamye kandi hari ikarine yo kwa muganga yanditseho Nyiransengimana Julienne w’imyaka 26, iyo karine yivurijweho ku Cyumweru ku Kigo Nderabuzima cya Karambo muri Gakenke.

Ababonye umurambo we, ku ijosi rye harimo umugozi ndetse no mu gahanga hari igikomere.

Imodoka itwara imirambo yatwaye uw’uriya muntu ku bitaro bya Kacyiru ngo akorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.

Umuvugizi wa Police mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti UMUTESI avuga ko aho uriya muntu yasanzwe ari ‘ahantu hagendwa’ ku buryo  ntawahamya ko ariho yiciwe.

CIP Umutesi avuga ko ibyerejkeye icyo yazize kizamenyekana nyuma y’isuzuma rya muganga.

Ati “Nta muntu ukekwa hatangiye iperereza. Ndashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru bigaragaza ubufatanye bwiza mu mutekano kandi mbashishikariza kujya batangira amakuru ku gihe ku kintu icyo ari cyo cyose cyabangamira umutekano mwiza w’Abaturarwanda.”

CIP Umutesi avuga ko icyo uriya mukobwa yazize kizamenyekana nyuma y’ibipimo bya muganga

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

6 Ibitekerezo

  • Abana b’abakobwa akenshi basigaye babica bamaze kubafata ku ngufu,kugirango batazabarega.
    Biteye ubwoba n’agahinda.Ariko nkuko Imigani 2:21,22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze mu isi abantu bayumvira gusa.It is a matter of time.Nubwo Imana yatinze kubikora,nta kabuza izabikora.Tujye tumenya ko Imana ikorera kuli Calendar yayo.Ntitukavuge ngo ntabwo izabikora.Impamvu itinda kuzana Imperuka,tuyisanga muli 2 Petero 3:9,havuga ko itinda kugirango abantu babanze bihane,bahinduke,be kuzarimbuka kuli uwo munsi.Ikibazo nuko abahinduka ari bake cyane.Abandi bibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc…Gushaka Imana ntibabyitayeho.Bameze nk’abantu bo ku gihe cya Nowa.

  • Niba hari igihugu cyo muri Africa gitekaanye, nyamara abantu bicwa bahotowe, barashwe, banizwe, “biyahuye” bahawe amarozi, abandi bakaburirwa irengero, ubanza u Rwanda ruri kw’isonga! Ibi byaba biterwa n’iki?! Iki kibazo mpora ncyibaza nkakiburira igisubizo.

    • @ NTURO,urabaza ukisubiza.Igihugu gifite ibibazo bingana gutyo nta mutekano kiba gifite.Umutekano nyawo uzaboneka gusa igihe Imana izazana ubwami bwayo bukaba aribwo butegeka isi.Nibwo ibibazo byose bizavaho,harimo Inzara,Ubukene,Akarengane,Indwara,Ubusaza n’Urupfu.Uwo niwo mutekano nyakuri.Ibindi ni ukwibeshya.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye “gushaka ubwami bw’imana”,aho kwizera ubwami bw’abantu.Nkuko Zaburi 146:3,4 havuga,nabo barapfa bakibagirana.Bisobanura ko nabo nta mutekano bafite.Ntabwo watanga icyo udafite.

  • Ukwiye kumva ko njye Ubwo Bwami bw’Imana yawe ntabwo ntegereje, icyo nifuza ni ukubaho no kurindwa izo mpfu za hato na hato. Benshi muri mwe muvuga by’u Bwami ibintu biri abstrait. Cg bimeze nk’inkuru za Bob l’Eponge(ibishushanyo). Umunyarwanda akwiye kurya akaryama akizera ko ejo azabyuka agakomeza imirimo ye atambuwe ubuzima. Naho ibyo byawe by’abayehova ubibashyire mutegerezanye.

    • Aho nanjye ndagushyigikiye. aba bantu ngo ni Abayehova bibera mu isi y’intekerezo gusa. Inyigisho zabo ni “opium”(gusinziriza umuntu akanuye). turambiwe kumva impfu za hato na hato kbx ndetse nibisubizo bihora bitangwa:”iperereza rirakomeje kugirango hamenyekane icyamwishe”.

  • aaaah nyamara murwanda harabantu nabo bagirira nabi abandi bitewe nubugome gusa ark pe mureke dufatanye dutangira amakuru kugihe kugirango ibibazo byose biab murwanda bitateganyijwe birangire kbs

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *