• 01/11/2020 3:31 23

Gasogi United yasinyishije umunyezamu Mazimpaka Andrew wakiniraga Rayon

Umunyezamu Mazimpaka Andrew uherutse gutandukana na Rayon Sports yasinyiye amasezerano y’umwaka umwe muri Gasogi United.

Mazimpaka Andrew yamaze gusinyira Gasogi United

Gasogi United ibinyujije kuri Twitter yavuze ko yasinyishije Mazimpa Andrew umwaka umwe ayikinira.

Bati “Mazimpaka Anderw wari umunyezamu wa Rayon Sports yasinyiye Gasogi United amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa.”

Mazimpaka Andrew yatangiye gukina akinira  Rennaissance muri 2005 mbere yo kujya muri Police FC, 2006-2012, yerekeje muri La Jeunnesse mbere yo kujya muri Kiyovu Sport mu 2013.

Muri 2014 yakiniye  Vitalo’o  FC yo mu Burundi mbere yo kugaruka mu Rwanda  muri  Espoir FC muri 2015 ayivamo ajya muri Mukura Victory Sport yaje kuvamo mu mpera z’umwaka w’imikino 2016-2017 ajya muri Musanze FC yakinnyemo umwaka w’imikino 2017-2018.

Tariki 13 Nzeri 2018, Mazimpaka yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports. Nyuma y’umwaka w’imikino 2019-2020 asoje amasezerano yahise asohoka muri iyi kipe akaba yageze muri Gasogi United. Mazimpaka yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Yasinye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *