• 25/01/2020 6:20 28

Gasangwa ukorana n’abafite ubumuga muri Canada, yabitangiye no mu Rwanda 

Kayonza: Mu karere ka Kayonza umuryango utari uwa Leta witwa Living Channel washinzwe n’Umunyarwandakazi Esther Gasangwa na Luckyson Elijah Gasangwa uba muri Canada wiyemeje gufasha abana bafite ubumuga bukomatanyije 15  ubagenera n’impano zitandukanye.

Welcome KABANO ni umwe mu bafasha ESTHER Gasangwa ufite agatabo mu ntoki, ni we washinze Living Channel afatanyije n’umugabo we

Esther Gasangwa uyobora uyu muryango yabwiye Umuseke ko igitekerezo cyo kwita ku bana bafite ubumuga bukomatanyije cyaje muri 2010.

Ati “Muri Canada nkihagera niko kazi nakoze, nitaga ku bana bafite kiriya kibazo no ku bantu bakuze. Numva ngomba kugira icyo nkorera abana b’u Rwanda, nahereye aho nabaye kandi mfite umuryango i Kayonza kuko ijya kurisha ihera ku rugo.”

Esther yavuze ko intego ya Living Channel ari ugufasha abana benshi ariko ngo bahereye kuri 15 abafashwa bahabwe ibyo bakeneye byose kandi n’ababyeyi babo bafashwe.

Ati “Mu myaka ibiri cyangwa itatu Living Channel izaba ifite abana barenga 50 bameze neza bafite ubuzima bwiza n’uburere bwiza.”

Nyuma yo gufasha abana b’i Kayonza uyu mushinga ngo uzajya mu Turere twose ariko abo muri Gakenke na Musanze basabye ko uhagera vuba mu rwego rwo gufasha abana bafite ubumuga bukomatanyije.

Esther Gasangwa yavuze ko kwita kuri bariya bana ari umurimo utoroshye, kubikora bisaba ubushake n’umutima w’impuhwe.

Living Channel itaraza bariya bana ngo bahabwaga akato, ariko nyuma yo gutangira kubafasha buri mwana umwe arashakirwa uburyo yakwivuza, kwiga n’ibijyanye n’isuku ngo basanze buri mwana akenera amafaranga ari hagati ya Frw 35 000 na Frw 40 000, ku kwezi ngo hari bamwe mu baterankunga bemeye kujya bayatanga.

Kathy Rwamuningi ukomoka muri Canada, aba muri uyu mushinga yabwiye Umuseke ko Living Channel iba no muri Canada iri rikaba ari ishami ryo mu Rwanda.

Ngo yaje mu Rwanda gutembera n’umuryango we yumva ko atasubira muri Canada atarebye ahantu hakorera Living Channel Rwanda.

Yatembereye mu Rwanda bwa mbere muri 2011, agaruka muri 2014 no mu 2017, ndetse agaruka muri uyu mwaka azanye n’abandi bantu.

Catherine ati “Abana nabonye bankoze ku mutima cyane ngiye kubwira bene wacu bashake amafaranga bite kuri aba bana kandi nidufatanya tuzita kuri benshi. Intego yacu nka Living Channel ni ugufasha abana bo mu gihugu cyose kandi tuzabigeraho nta kabuza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Jean Damascene Harerimana yabwiye Umuseke ko Living Channel yatangiye gufasha abana bafite ubumuga bukomatanyije kugeza ubu ukaba uri mu mirenge itatu ariyo Gahini, Kabarondo, na Mukarange.

Yavuze ko bakora akazi gakomeye ko kuvuza abo bana bafite indwara zitandukanye nk’igicuri ndetse bagafasha imiryango yabo kwishyura ubwisungane mu kwivuza bakaboroza n’amatungo magufi.

Ati “Twiteze umusaruro ukomeye kuri Living Channel mu gukomeza kutwunganira kugira ngo abafite ubumuga barusheho kugira ubuzima bwiza.”

Luckyson Elijah Gasangwa na Esther Gasangwa baba muri Canada ariko bagafasha abana bafite ubumuga mu Rwanda
Aba bashyitsi bavuye muri Canada bari bafite amatsiko yo gusura aho Living Channel ikorera i Kayonza
Catherine na Jordan Crowell, umuhungu we. Catherine avuga ko bakwishimira kugira uruhare mu gutuma abafite ubumuga bagira imibereho myiza kuruta iyo bafite

 

Ibikorwa byabo nyuma y’imyaka ibiri ngo bimaze guhindura imibereho y’abana bafite ubumuga bukomatanye n’ababyeyi babo

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW   

2 Ibitekerezo

  • Mukomereze aho LCS Imana ibahe umugisha . Murimo gukora ibintu ama NGOs menshi atinya. Bariya bana barababaje kdi nabo uhurenganzira bwo kubaho. Hari ababyeyi bahisha abana bakabakingirana, arko LCS ije ari igisubizo kuri abo bana. Muri aba gushimwa no gushyigikirwa.

  • Murakoze cyane turabashimiye kumenyakanisha amakuru yibikorwa byacu , Muli kayonza .

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *