• 08/12/2019 7:27 29

Gasabo: Yarasinze yirukankana umuhoro agana muri Muhazi ararohama arapfa

Umugabo witwa Rukundo Ntihinyuza Theogene wo mu mudugudu wa Rwintare, akagari ka Kigabiro, Umurenge wa Rutunga, mu Karere ka Gasabo aravugwaho kunywa agasinda akajya mu kiyaga cya Muhazi koga nk’uko yari asanzwe abigenza ariko ararohama, arapfa.

Uriya mugabo ngo yarohamye muri Muhazi afite umuhoro avuga ngo: ” Ndamutema, Ndamutema”

Amakuru avuga ko Ntihinyuza ku manywa y’uwo munsi yari yanyweye inzoga mu kabari kari hafi aho kandi akaba yari yasinze cyane.

Yari afite imyaka 26 yarashakanye n’umugore w’imyaka 30 witwa Sandrine.

Umwe mu baturage babonye Ntihinyuza ajya mu kiyaga cya Muhazi avuga ko ‘yabonye amanuka agana icyo kiyaga, akabona aguyemo.’

Ngo yari yasinze cyane kuko yari yatangiye kunywa umusemburo hare.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigabiro Seraphine Mukandayisaba yabwiye Umuseke ko amakuru bahawe n’abaturage avuga ko uriya mugabo yari asanzwe afite akabazo mu mutwe.

Ati: “ Umudamu waduhaye amakuru avuga ko uriya mugabo yari asanzwe afite akabazo mu mutwe. Ibi kandi byanemejwe n’umukuru w’umudugudu wa Rwintare aho uriya mugabo yari atuye.”

Mukandayisaba avuga kandi ko Ntihinyuza yamanutse mu kiyaga yiruka avuga ngo ‘ ndamutema ndamutema’ Ngo yari afite umuhoro mu ntoki.

Yasabye abaturage kujya birinda kunywa bakarenza urugero kuko bishobora gutuma bata ubwenge.

Avuga ko amakuru bafite avuga ko nyakwigendera nta kibazo yari afitanye n’umugore we kandi ngo bari bafite umwana umwe.

Byabereye mu Kagari ka Kigabiro Umurenge wa Rutunga muri Gasabo
Ikarita ya kera y’u Rwanda. Ahari akaziga k’ubururu ni ikiyaga cya Muhazi

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

 

2 Ibitekerezo

  • Nukongera abajyanama mu bijyanye nimitekerereze kuko ubukene no kwiheba biri mu bantu biratuma benshi bakora ibidakwiye. Inzego bireba ntekereza ko zibibona

  • bajya bavuga ko iyusinze uvuga ibyo watekerezaga, ubwo uyu nawe yigaragaje uwari butemwe ararokotse, halleluja…..Amen

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *