• 20/01/2020 5:30 52

Gasabo: Yafatiwe mu ruganda rwe rwakoraga ‘amavuta y’imodoka yitiriraga Total’

Umugabo witwa James kuri uyu wa Kabiri yafatiwe mu mudugudu wa Amakawa, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Jabana mu karere ka Gasabo akurikiranyweho gushing uruganda rukora amavuta y’imodoka yitiriraga uruganda rw’Abafaransa,Total.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana Patrick Ndanga yabwiye Umuseke ayo makuru yayumvise.

Ndanga ati:“ Uyu mugabo yari afite uruganda iwe mu mudugudu wa Amakawa ariko akagira boutique mu Gatsata aho yayigurishirizaga.”

Umwe mu bashoferi baganiriye n’Umuseke yavuze ko ariya mavuta iyo atujuje ubuziranenge agenda yica moteri gahoro gahoro.

Amakuru avuga ko James yafatanywe ingunguru 11 z’amavuta ya diesel , utubido 101 tw’aya mavuta yashyiragaho ikirango cy’uruganda rw’Abafaransa rwitwa ‘total’ dufunze, amakarito 169 turiho  ATF&GEDS, amajerekani atanu ya diesel, ikizingo bafatisha amakarito, umunzani , amakarito 43 atarimo ibintu yari agenewe gushyirwamo utujerekani, utujerekani turimo ubusa twa 5l tugera kuri 224 n’ibindi bikoresho yakoreshaga.

Uyu mugabo ngo afunganye n’abandi bagabo batatu bari bari kumwe mu ruganda.

Umwe yitwa Claude, undi yitwa Patrick undi yitwa Benjamin.

Umurenge Jabana mu Karere ka Gasabo

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

8 Ibitekerezo

  • Leta iti”banyarwanda mwihangire imirimo”ubigerageje aho yafashijwe cg ngo agirwe inama agafungwa turaganahe?

  • Ahubwo nibapime ubuziranenge bw’amavuta akora, hanyuma bamufashe uko yakora ibyujuje ubuziranenge ubundi tureke kujya dukoresha amavuta ava i Burayi dukoreshe ayacu mu Rwanda

  • Uyu kandi ubu arabizira aho kumwegera agafashwa gukora ibyujuje ubuziranenge! Njye ndumva ari umuhanga cyane pe!

  • Nibamukanire uru mukwiriye niyo mpamvu abantu bagura amavuta ukabona imodoka moteur ihise ipfa kubera izi nyangabirama, nibamufunge bahe nabandi batekereza nkawe urugero. Kuko bangiza imodoka zabantu

    • Nge uy’umugabo rwose ndunva ahubwo ahambaye icyibazo nabonamo n’uko atandikishije uruganda natange umusoro, naho ibyo kumubunga ahubwo RSB nimufashe kabisa hanarebwe uko ayo mavuta yayaha izina ndetse Hana genzurwe ubuziranenge bwayo murakoze.

  • mwakoze kuduha iyi nkuru ni nziza ariko ikibazo ni kimwe, wagira ngo itangazamakuru ryandika risigaye ritarira inkuru mu kirere: aha ndababaza ni gute inkuru ibura amafoto, aho amakuru yaturutse naho bikaba ibanga? byamenyekanye gute
    mujye mutanga amakuru agaragaza ibimenyetso byose .
    murakoze

  • Ahubwose nafashwe muribyo bikorwa bye

  • Umuntu agakora amavuta yimodoka agafungwa oya ,perezida nabimenya birabakoraho,abakora lobo ko mutabafunga? Uyunuwo gutezwa imbere,perezida yifuzako dukora nimodoka mureke uwo mugabo yahereye kumavuta

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *