• 29/01/2020 3:43 50

Gasabo: Yabuze uwahingaga mu murima wa mushiki we atema urutoki

Saa mbiri za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri umugabo utuye mu murenge wa Rutunga, Akagari ka Kigabiro, mu Mudugudu wa Kamusare witwa Rwakagabo w’imyaka 41 yashatse gutema Narcisse Manirafasha wari wahingaga mu murima yakodesheje na mushiki w’uyu Rwakagabo ariko airruka aramusiga.  Uyu mugabo yahise atema insina 59.

Izi ni insina bivugwa ko zatemwe n'uriya mugabo
Izi ni insina bivugwa ko zatemwe n’uriya mugabo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga Clarisse Uwanyirigira yabwiye Umuseke ko Rwakagabo yari asanzwe afitanye amakimbirane na mushiki we witwa Alvera Mukamurara, ahanini ngo bapfa ko ababyeyi bamuhaye isambu nini.

Ati: “Amakuru atubwira ko bariya bavandimwe basanzwe bafitanye amakimbirane aterwa n’uko Mukamurara yahawe isambu nini kumurusha. Dukeka ko yabitewe n’ishyari.”

Uwanyirigira yabwiye Umuseke ko insina zatemwe saa 8h00 za mugitondo n’uriya mugabo.

Asaba abaturage kwirinda amakimbirane kandi abumvise bayafitanye bakegera ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zikabunga.

Ngo iyo Rwakagabo yegera ubuyobozi akabubwira icyo apfa na Mukamurara bwari bumusobanurire icyo itegeko riteganya ku byerekeye izungura.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera nabwo umusore yatemye insina zirenga 40 yihimura ku muturage wamuciye amande nyuma yo kumwoneshereza.

Ngo yatemye insina 59
Ngo yatemye insina 59
Aha ni mu Bugesera mu murenge wa Rilima aho undi muntu yihimuye atema urutoki rw'abandi
Aha ni mu Bugesera mu murenge wa Rilima aho undi muntu yihimuye atema urutoki rw’abandi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *