• 11/12/2019 9:01 03

Gasabo: Polisi yafashe Umunya Somalia afite ikiyobyabwenge cya Mayirungi

Mu ijoro ryakeye abapolisi bari mu kazi mu mu mudugudu wa Bigega, Akagari ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo bafashe umugabo witwa Muhamed Yakub Abdi ukomoka muri Somalia ariko ufite ubwenegihugu bwa Kenya ari kunywa ikiyobyabwenge cya Mayirungi.

Mayirungi ni ikiyobyabwenge kirwanywa mu Rwanda

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Marie Goretti Umutesi yemeje ayo makuru avuga ko uriya mugabo yafashwe saa tatu z’ijoro.

Ati: “ Nibyo uwo mugabo yafashwe afatirwa aho abashoferi baparika amakamyo azana ibikomoka kuri petelori hitwa ku bigega mu Gatsata.”

Avuga ko Polisi yamushyikirije Urwego rw’ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe ku cyaha akekwaho.

Nubwo mayirungi ari ikiyobyabwenge kidakunda kuvugwa cyane ariko ngo kigira ingaruka ku bwonko kigatuma bukora cyane ubutaruhuka bityo kikabata uwakimenyereje.

Muri 2018 hari abantu babiri bafatiwe mu turere twa Gatsibo na Nyagatare bafite kiriya kiyobyabwenge.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Abasomali na Mayirungi ni “pata na rugi”.Ntabwo Umusomali yabaho adafite Mayirungi.Ni kimwe nuko Umugande atabaho atanywa Kanyanga na Waragi.Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Drugs ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo.No mu Rwanda ntabwo gucuruza Drugs bishobora gucika.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.It is a matter of time.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *