Gasabo: Polisi ifatanyije n’abaturage bateye ibiti 1300 byera imbuto ziribwa | UMUSEKE
  • 20/01/2021 4:51 32

Gasabo: Polisi ifatanyije n’abaturage bateye ibiti 1300 byera imbuto ziribwa

Polisi y’u Rwanda yafatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Shango mu Murenge wa Nduba gutera ibiti by’imbuto 1300, bikaba bizafasha mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

(ACP) Felly Bahizi Rutagerura ubwe yateye ibiti ari kumwe n’abaturage

Iyi gahunda yo gutera ibiti by’imbuto ziribwa iri gukorwa mu bice bitandukanye by’igihugu hagamijwe kongera umubare w’ibiti byera imbuto zirirwa, kurwanya isuri no kubungabunga ibidukikije.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Assistant Commissioner of Police (ACP) Felly Bahizi Rutagerura yasabye abaterewe ibiti kubyitaho kugira ngo mu minsi iri imbere bizabafashe kwihaza mu biribwa aho kujya batungwa n’imbuto zituruka ahandi.

Ati “Umutekano usesuye ugaragarira no ku mubiri, ibi biti nimubifata neza bikabaha umusaruro uhagije muzihaza mu biribwa bityo n’umutekano uruhesho kwiyongera muri mwe. Ikindi mu myaka iri imbere, imbuto bizera zizabatunga kandi musagurire n’amasoko mubone amafaranga.”

Polisi iri gukora iki gikorwa mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

(ACP) Felly Bahizi Rutagerura ati “Iyo umuturage adafite imibereho myiza, buriya n’umutekano we ntuba uhagije. Imibereho myiza y’umuturage niyo shimangira ry’umutekano usesuye.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwari Pauline yibukije aba baturage kugira uruhare mu mibereho yabo bita ku bikorwa begerezwa.

Ati “Iyo ibikorwa bigamije imibereho myiza bibegerejwe, musabwe kubibungabunga kuko nimwe bifitiye akamaro kurenza abandi.”

Umwari Pauline yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango, avuga ko ari mabi ndetse ko asubiza inyuma iterambere ryawo bikagira ingaruka zirimo ubukene, n’abana bagata ishuri bakajya mu buzererezi cyangwa rimwe na rimwe n’abantu bakicana.

Twasibo Domitian utuye mu Mudududu wa Munini, avuga ko igikorwa cyo gutera ibiti byera imbuto ziribwa, bakishimiye kandi bazafa neza ibyo biti, mu myaka iri imbere bikazabarinda guhaha imbuto.

Amafoto@ Media Team Police

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *