• 18/01/2020 7:39 32

Gasabo: Ngo ntibahabwa ubutaka bwabo ‘kuko burimo abakomeye’

Umuvunyi yahaye Akarere iminsi 60 ariko hashize amezi 5
Mayor ikibazo cyabo ntiyari akizi, ngo nibaze bakimubwire

Abavandimwe Nyamihare Gaspard na Nyiramihare Adria bene Semihare wapfuye mu 1989 wari utuye mu gice ubu kiri mu murenge wa Gatsata baravuga ko ubu badafite aho batuye kandi bafite ubutaka bwabo ariko butuyeho abandi bantu, ngo bakeka ko batavanwamo kuko ari abantu bakomeye. Ikibazo ubu kirarebwa n’Akarere ka Gasabo.

Imitungo ya se basaba iri mu murenge wa Gatsata mu kagari ka Nyamugari
Imitungo ya se basaba iri mu murenge wa Gatsata mu kagari ka Nyamugari

Se ubabyara Semihare Innocent imitungo yasize ubu ituyemo indi miryango irindwi yahatujwe muri gahunda yo gutuza abantu, abana ba Semihare ariko ubu ntaho gutura bafite nk’uko babivuga.

Aba bavandimwe bavuga ko imitungo ya se yacungwaga na sewabo kuko bo bahise bajyana na nyina aho yashatse undi mugabo se Semihare amaze gupfa.

Mu 1994 sewabo yarahunze, ahungutse mu 1997 asanga aha hatuye abandi bantu ndetse aza gufungwa, umugore we yaraburanye asubizwa igice cyari icye n’umugabo we naho icy Semihare kigumamo abandi. Gusa uyu mugore yavuze ko Semihare afite abana.  Ari nabo aba bombi.

Nabo batangiye gukurikirana ubutaka bwa se kuko nta handi batuye bafite, nyuma y’inteko rusange y’abaturage yabaye kuya 28 Gashyantare 2017 Umurenge wa Gatsata wandikiye Akarere ugasaba gutanga umurongo w’iki kibazo nyuma yo kubona ko abatujwe bahawe ubutaka bufite bene bwo.

Barategereje baraheba, bagana Urwego rw’Umuvunyi maze tariki 02 Gashyantare 2018 Umuvunyi wungirije ushinzwe gukurikirana no kurwanya Akarengane yandikira Akarere ka Gasabo agasaba gufata umwanzuro kuri iki kibazo bakamuha raporo mu gihe kitarenze iminsi 60. Ubu hashize amezi atanu (5).

Ngo iwabo hatuyemo abakomeye

Semihare na mushiki we bavuga ko bariho mu buzima bubi no gucumbika kandi bafite iwabo, ko bakomeje gusiragizwa mu buryo bubababaje.

Nyamihare ati “uyu munota turarenganywa n’Akarere ka Gasabo kuko inzego zitandukanye zarakandikiye ngo kadukemurire ikibazo ntikasubiza. Reba igihe gishize barakandikiye nta gisubizo turabona.”

Nyamihare avuga ko babona kudahabwa imitungo yabo bifitanye isano n’abayirimo.

Avuga ko hari abakozi k’Umurenge bababwiye ko impamvu ikibazo cyabo kidakemuka ari uko mu butaka ‘bwabo’ hatuyemo abavanadimwe b’umwe mu bayobozi b’Inama Njyanama y’Akarere ndetse n’Umukuru w’Umudugudu ngo ufitemo ibipangu akodesha.

Ati “Nyamara twebwe duhora ducumbika mu buzima nta kigenda kandi dufite iwacu.”

Mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali
Mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali

Mayor ntabyo azi

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen yabwiye Umuseke ko iki kibazo cy’aba baturage ba Gasabo atari akizi ariko ubu agiye kugikurikirana. Ngo nubwo ibibazo byinshi byandikirwa Mayor ariko hari ibitamugeraho bigakemurwa na ba Vice Mayor cyangwa abatekinisiye.

Icya Nyamihare na Nyiramihare ariko cyo kugeza ubu ntikirakemurwa n’Akarere nk’uko kabisabwe mu gihe cy’iminsi 60, ngo na ba nyiri ikibazo babimenyeshwe.

Rwamurangwa abwira umunyamakuru ati “Wowe uzababwire baze banyirebere bambwire ikibazo uko kimeze nzagishinga abantu kizahita kirangira.”

Imitungo ya se basaba iherereye mu murenge wa Gatsata mu kagari ka Nyamugali Umudugudu wa Nyakariba.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

*******************
Ufite amakuru/amafoto wifuza ko atangazwa?

Twandikire uyaduhe kuri info@umuseke.rw  ,duhamagare cyangwa utwandikire (no kuri WhatsApp) kuri +250 788 772 818, cyangwa kuri facebook.com urebe Umuseke utwandikire.
*******************

 

0 Igitekerezo

  • Abantu bakomeye muli iyi si,bakunda kurya imitungo y’abantu bato.Bihuye neza n’imvugo yo mu Kilatini ivuga ngo “homo homini lupus est” (l’homme est le loup de l’homme cyangwa man is wolf to man).Bisobanura ngo umuntu ni ikirura ku wundi muntu.Bihuye neza nuko muli Umubwiriza 8:9 havuga ngo “man has dominated man to his harm”.Usanga mu bihugu byinshi ku isi,umutungo w’igihugu uri mu maboko y’abantu bake,akenshi iba ari Family n’inshuti zabo.Abaturage bandi bagakena,hagira uvuga bakamufunga cyangwa akicwa.Niyo mpamvu dukeneye ubwami bw’imana.Nibuza,nibwo bwonyine buzakuraho akarengane,ubusumbane,ubukene,indwara,urupfu,ubusaza,isi ikaba paradizo.Nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 11:15,ubutegetsi bw’isi yose buzahabwa Yesu,abanje gukuraho ubutegetsi bw’abantu (Daniel 2:44).Niwo muti wonyine.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *