• 15/12/2019 5:36 15

Gasabo: Imvura yo ku mugoroba wo ku wa gatanu yasenye inzu nyinshi muri Remera

Mu Rukiri ho mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Remera imvura nyinshi ivanze n’urubura yaguye ku wa gatanu nimugoroba yasenye inzu zibarirwa muri 30 itwara n’ibintu by’agaciro byarimo. Inshuro nyinshi twagerageje kuvugisha abayobozi b’Akarere ka Gasabo nta n’umwe witabye telefoni.

Aka gace ka Rukiri muri Remera abatuye mu kabande bahura n’imyuzure ifite ubukana iyo imvura iguye ari nyinshi

Mu byangiritse harimo mudasobwa, ibikoresho bifata amafoto (camera), ibiryamirwa nka matera, ibikapu, inkweto n’amafaranga yatwawe n’imivu.

Abaturage batuye muri kariya gace k’igishanga kegereye Kaminuza ya Unilak, bivugwa ko aho batuye hahurira amazi menshi ava mu duce twegutse impande n’impande z’aho batuye, niyo mpamvu umwuzure wabateye ugasenya n’inzu zabo.

Bamwe mu baganiriye n’Umuseke bavuga ko babwiwe  kwimuka bakajya gutura ahatabateza ibyago bakanga kuva ku izima.

Abaturage bavuga ko ruhurura zitwara amazi muri kariya gace ari ngufi cyane bityo bikaba byabaye intandaro yo gusenyerwa  n’imvura kuko ngo amazi yuzuraga ruhurura nayo ikamena mu nzu.

Uwitwa ISHIMWE Emile yagize ati “Izi ruhurura zacu ni ngufi cyane nazo zabaye intandaro y’amazi yadusenyeye. Ruhurura zuzuye zitangira kohereza amazi mu nzu yacu natwe tubonye inzu yuzuye amazi dutangira gupfumura ngo abone uko agabanuka mu nzu.”  

Undi muturage utashatse gutangaza izina rye yadutangarije ko atari inshuro ya mbere basenyewe cyangwa umwuzure utwaye ibyabo.

Mu mwaka washize basenyewe n’imvura itwara inka z’abaturage ndetse n’umumotari wari uhetse umugenzi. Yavuze ko imvura yo ku wagatanu yaguye ari nyinshi cyane kuruta izari zaguye mbere zikabateza ibiza.

Ati “Leta yadukanguriye kwimuka ntitwumva none dore imvura iradusenyeye. Umwuzure utwaye ibintu byacu, ariko turashima Imana iturokoye  natwe tugiye guhita twimuka dushake ahantu hakwiriye guturwa.”

Imiryango irenga 30 yasenyewe n’imvura igiye gucumbikirwa mu rusengero rwa ADEPR Rukiri I kugira ngo babanze bashake aho kuba.

Umuseke wagerageje kuvugisha Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge n’Abayobozi b’Akarere ka Gasabo ariko ntibyadukundiye.

Aba baturage ngo ubuyobozi bubakangurira kwimuka bakava aha hantu habateje akaga
Imivu yari myinshi amazi akarenga inzira ya ruhurura akajya mu ngo
Nibura inzu zibarirwa muri mirongo zarangiritse mu mvura yaguye ku wa gatanu w’iki cyumweru

INGABIRE M.Grace
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Ngaho ra, barashyize baremeye noneho. Ariko ubuyobozi ntibwagombaga kubajenjekera. Buriya iyo iyo bahasiga ubuzima byari kuba ari uburangare bw’ AKARERE. Ntabwo umuturage y’inangira ngo ubuyobozi nabwo bwicecekere kandi bubona ko aho hantu ari IMBURABUTURO. Iyo bigenze gutyo hakoreshwa itegeko n’imbaraga hagamijwe kurengera ubuzima. None bagiye kwimuka n’ibintu byabo bimaze kuhangirikira. Aho kugirango upfe wahitamo gukodesha.

    • Nyamara rwose Leta yacu iba yabwiye abaturage ikibafitiye inyungu ariko mbona tugorana kumva. Iyo hakoreshejwe imbaraga nabyo induru ziratangira ngo igitugu, ngo guhutaza uburenganzira bwa muntu, … ! Ubu ibibazo biratangiye ngo ubuyobozi nibubashakire ibyo kurya n’aho kuba.

  • Icyo nkundiye bano baturage banze kubeshyera Leta kbsa!!’Bati twarabwiwe twanga kuva ku izima”None c umuntu natibabarira yabarirwa nande?Ubu c babona ko aribo bonyine batuye muri gasabo ku buryo Leta yakomeze kubirulkaho!!Ariko ubunsi Leta itagombye gusakuza ntabwo umuturage ashobora kureba icyamuteza akaga akakireka hakiri katre???Jye mbona tugora ubuyobozi Kbsa.!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *