• 11/12/2019 10:49 20

Gasabo: Ikamyo yaciye ikiraro gihuza Jabana na Nduba

Kuri uyu wa Kane ikamyo ipakiye umucanga yari ivanye mu murenge wa Nduba igana mu wa Jabana yaciye ikiraro gihuza iyi mirenge yombi giherereye hafi y’aho bita Marenge mu kagari ka Sha gaturanye n’akagari ka Ngiryi mu mu murenge wa Jabana.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri uyu wa Kane

Bivugwa ko umushoferi wari utwaye iriya kamyo yajyanywe ka muganga hamwe na kigingi we, uyu akaba yavanywe mu mucanga uvanze n’amazi byari byamurengeye.

Umwe mu baturage bo muri uriya murenge yabwiye Umuseke ko kiriya kiraro cyabafashaga mu buhahirane, kandi kigatuma amakamyo aza gutunda umucanga n’amabuye abona aho yambukira.

Ati: “ Kiriya kiraro cyafashaga cyane mu bwikorezi bw’umucanga n’amabuye byajyanwaga za Byumba biciye ahitwa Rusine, Kajevuba na Gaseke.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba w’umusigire Charlotte Mushimiyimana yabwiye Umuseke ko iriya mpanuka yabaye kuwa Kane taliki 28, Ugushyingo, 2019 ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba.

Avuga ko yatewe n’uko ikamyo yari ipakiye umucanga iremerewe igaca ku kiraro gisanzwe gishaje.

Nyuma yo kumenya amakuru ngo we n’inzego z’umutekano bagezeyo basanga byabaye hanyuma abari mu ikamyo bahabwa ubutabazi bari bakeneye bagezwa kwa muganga.

Mushimiyimana avuga ko kugira ngo ikiraro cyongere gukoreshwa bizasaba ko gisanwa kandi ngo Umurenge ayoboye nta bushobozi ufite bwo kubyikorera ubwawo.

Ati: “ Twamenyesheje ubuyobozi bw’Akarere ko nta bushobozi bwo gusana kiriya kiraro dufite kandi twizeye ko buzadufasha kigasanwa kugira ngo imigenderanire y’abatuye imirenge yombi isubukurwe vuba.”

Ikiraro cyasenyutse giherereye ku kagezi bita Nyabugogo kari ahitwa Marenge.

Bivugwa ko mu bantu batatu bari muri kamyo ntawapfuye
Gusana iki kiraro ngo bizahenda Umurenge wa Nduba. Ubuyobozi bukeneye ubufasha bw’Akarere ka Gasabo
Ni ikiraro gihuza imirenge ya Jabana na Nduba

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Ikimaze kugaragara ni uko abashoferi ba makamyo batazi kugereranya uburemere bwibyo batwaye ni ikiraro. ikindi ibiraro byacu nta byapa bihari bigaragaza ingano y ibiro ntarengwa ku kiraro runaka

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *