• 28/11/2020 1:53 52

Gasabo: Biyubakiye ibiro by’umudugudu bifite agaciro ka Miliyoni 15

Kuri uyu wa Gatandatu abatuye mu mudugudu w’Ingeri, Akagali ka Bibare, Umurenge wa Kimironko Akarere ka Gasabo batashye inyubako nshya y’umudugudu biyubakiye itwaye a Miliyoni Frw 15.

Iyi nyubako y’umudugudu ni abaturage bayiyubakiye

Abaturiye uyu mudugudu bavuga ko igitekerezo cyo kuwubaka cyaje bitewe nuko iyo inama y’abatuye Umudugudu yabagaba abayitabiriye bayikoreraga mu nsi y’igiti kiri mu rugo rw’umwe mu bawutuye.

Umuturage utuye muri uriya mudugudu witwa Emmanuel Muhawenimana  avuga ko ashimishijwe nuko ari we wabashije gutanga igitekerezo cyo kwiyubakira inyubako y’umudugudu kandi abaturage babyakira neza ndetse baranagishyigikira.

Umukuru w’Umudugudu wa Ingeri witwa Katabarwa Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE ko bagize icyo gitekerezo biturutse kuri Emmanuel Muhawenimana, hanyuma abaturage barihuza bateranya amafaranga batangira kuwubaka.

Ati “ Uko muyibona ahangaha iyi nyubako ifite agaciro ka miliyoni Frw 15 , ndetse usibye n’iyi nyubako twakoze n’ibikorwa bigamije iterambere ry’abaturage, harimo kubaka ibiraro , kwishyura neza amafaranga y’umutekano n’Isuku.”

Avuga ko iriya nzu izabafasha abatuye uriya mudugudu  kubona serivisi zinoze kandi zitangiwe ahantu hakeye.

Shema Jonas ushinzweho imiyoborere myiza mu Karere ka Gasabo yavuze ko kuba abaturage biyubakiye ibiro by’Umudugudu ari ikimenyetso cy’uko n’ibindi babikora bigakunda.

Shema ati “Nkuko mubizi umuyobozi w’umudugudu ni umukozi ukorera ubwitange , ariko nanone kugira aho abaturage bamusanga kandi heza  bishimangira imiyoborere myiza kuko si byiza ko abaturagebasanga umuyobozi mu rugo iwe bamushyiriye ibibazo bafite.”

Shema Jonas yasabye  n’abandi baturage batarubaka ibiro by’umudugudu ko nabo babyubaka kugira ngo bakorere ahantu hakeye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko iyo abaturage bishatsemo ibisubizo by’ibibazo byabo bituma batera imbere kandi bakarinda ibyo biyubakiye.

Katabarwa Jean Baptiste umuyobozi w’umudugudu w’Ingeli
Shema Jonas ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Gasabo

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Igisekeje kinatangaje, ubu uzasanga muri uyu mudugudu nta byumba by’amashuri y’abana bihari bihagije ariko bakubaka ibiro by’Akagali! Ubabajije nta gisubizo baguha!😖🙃☹️

    • Uririrwa ubaza ejo amashuri azaba apakiye hagitegerejwe n’abandi bana bazaza muwa 1,2,3! Inkuru nk’izi zo kubaka bureaux z’imidugudu, utugari, iza RPF, usanga ziba zamamajwe hose nyamara abana nta byumba byo kwigiramo bihagije bafite!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *