• 14/12/2019 8:33 36

Gakenke: Uwari uhagarariye Inama y’Urubyiruko mu Murenge yishwe atewe ibyuma

Mu masaha ya mu gitondo  kuri uyu wa Mbere taliki 02, Nzeri 2019 umusore witwa Jackson Theoneste Nkunzingoma wo mu Murenge wa Rusasa, Akarere ka Gakenke yiciwe  mu wundi Murenge wa Cyabingo na wo uri muri Gakenke.

Nyakwigendera ngo yishwe atewe abyuma

Umurambo we wabonywe n’abaturage mu gitondo bahita batabaza. Bawusanze hafi y’umuhanda mu Mudugudu wa Murehe, Akagari ka Rukore, Umurenge wa Cyabingo, muri Gakenke.

Umwe mu bantu bamuzi mu Murenge wa Kivuruga yabwiye Umuseke ko Nkunzingoma nta mico mibi yari amuziho kuko babanye igihe kirekire akorera muri Rusasa.

Abamubonye umurambo we bavuga ko yari yatewe ibyuma .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusasa, Charles Ruhashya yabwiye Umuseke ko nyakwigendera yabanaga na Nyina ariko nta bindi azi ku muryango we kuko bahuraga rimwe na rimwe mu nama.

Gusa ngo yagiraga imico myiza. Ati: “Ku byerekeye imico byo navuga ko yitwaraga neza n’ikimenyimenyi ni uko bagenzi be bari baramutoreye kubayobora.”

Ruhashya avuga ko abamwishe bahemutse kuko ngo kwica mugenzi wawe ntacyo byungura.

Nyakwigendera yabanaga na Nyina mu Mudugudu wa Tane, Akagari ka Nyundo, Umurenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • Aba bagome basubije inkota mu rwubati koko!Buri munsi kwica kwica kwica!Ibi ni ibiki mwo kagira Imana mwe!

  • Imana ikwakire mubayo bro gusa birababaje inzego zibishinzwe zikurikirane abo bagizi ba nabi.

  • Imana Imwakire Mubayo Gusa Abo Bagizi Banabi Bakurikiranywe Nubuyobozi

  • Igitekerezo
    Nyagasani amwakire mubo yishimira

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *