• 24/01/2020 12:25 09

Gakenke: “Muhondo TVET School” ryatwaye miliyoni 66Frw ryeguriwe  JOC/Rwanda

Ishyuri rya JOC Muhondo TVET School riri mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Muhondo rikaba ryarubatswe n’umuryango JOC ku nkunga ya Leta y’Ubuyapani.

Amb. Takayuki Miyashita avuga ko uburezi butanga akazi, na ko kagatanga amafaranga na yo agatanga umunezero

Kuri uyu wa kane tariki ya 26 Nzeri, nibwo JOC Muhondo TVET School abanyeshuri, ababyeyi n’abarezi, ubuyobozi bw’Akarera ka Gakenke, n’umuryango JOC ku rwego rw’igihugu, ndetse na Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda batashye iri shuri.

Umuyobozi wa JOC mu Rwanda, HERERIMANA Jean Bosco yavuze ko gutekereza iri shuri bifuzaga gusubiza ibibazo by’uburezi muri aka gace by’umwihariko mu bumenyi ngiro.

Yagize ati “Ubundi twatangiye iri shuri dukodesha ibyumba byo kwigishirizamo, ibi byari ukugira ngo dufashe abana bo muri aka gace dore ko uwakeneraga kwiga imyuga yajyaga i Kigali. Nyuma rero twaje kugura ikibanza hanyuma abaturage bo mu gihugu cy’Ubuyapani baduha inkunda yadufashije muri ibi bikorwa byo kubaka.”

Abanyeshuri na bo bishimiye iri shuri ryabegerejwe, bavuga ko ubumenyi bazahakura ari wo musemburo w’iterambere bifuza, ngo biteguye kuzahangana n’abasanzwe ku isoko ry’umurimo.

MIZERO Anastase uhagarariye abandi abanyeshuri yagize ati “Twishimiye ubumenyi dukura hano, iri shuri twubakiwe turaryishimiye kandi twizera ko ubumenyi tuzahakura buzadufasha ku isoko ry’umurimo.

NIYINDAGIYE Valerie, na we uvuga ko yahisemo umwuga w’ubudozi nyuma yo kurangiza amashuri atandatu yisumbuye, kuko yabonaga ari wo uzamufasha kwiteza imbere.

Amb. Takayuki Miyashita uhagarariye Ubuyapani mu Rwanda, yavuze ko kugira ngo igihugu gitere imbere gikenera uburezi, kandi ko nta burezi n’igihugu nta bantu bazima cyagira.

Yagize ati “Turabizi neza ko uburezi ari urufinguzo rw’insinzi, niyo mpamvu tumaze imyaka myinshi dushora amafaranga mu burezi. Kwiga imyuga biganisha ku kubona umurimo, umurimo utanga amafaranga na yo agatanga umunezero.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa byabo babikomereje ahandi kuko bakorana n’imishinga ikorera mu byaro ishuri bakaba barisize mu maboko ya JOC.

Iri shuri ryubatswe mu Murenge wa MUHONDO ryatwaye arenga miliyoni 66Frw. Kuva ryatangira mu mwaka wa 2014 ryanyuzemo abanyeshuri 455, muri uyu mwaka rikaba rifite abanyeshuri bagera kuri 78 mu mashami atatu ari yo: Gusudira, Ubudozi ndetse no Gutunganya imisatsi.

Ni ishuri bigaragara ko rikomeye urebye inyubako rifite
Umuyobozi wa JOC mu Rwanda, HERERIMANA Jean Bosco
Bamwe mu bari muri iki gikorwa cyo gutaha iri shuri

Thierry NDIKUMWENAYO 
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *