• 13/12/2019 7:28 52

Gakenke: Minisitiri yatunguwe n’umukamo muke w’inka za Girinka

Mu Ruzinduko Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage; Cyriaque Harerimana yagiriye mu karere ka Gakenke kuri uyu wa kane yatangajwe n’uko inka za Girinka zorojwe abaturage bo mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nyundo mu murenge wa Mugunga nta nka n’imwe iragera ku mukamo nibura wa 10L ku munsi.

Abatuye mu mudugudu wa Nyundo, babwiye Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ko ukama menshi muri bo ari litiro 8 gusa ku munsi
Abatuye mu mudugudu wa Nyundo, babwiye Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ko ukama menshi muri bo ari litiro 8 gusa ku munsi

Harerimana Cyriaque ubwo yasuraga aho ibikorwa by’iterambere mu karere ka Gakenke bigeze, abatuye mu mudugudu wa Nyundo bamubwiye ko bafite ikibazo gikomeye cy’ubwatsi bw’inka, ndetse ko kugeza ubu muri bo ntawe urakama ngo urarenze litiro 8 ku munsi.

Harerimana yababwiye ko bagomba kwita kuri izo nka, kuko ngo zifite ubushobozi bwo gutanga umukamo uhagije, ndetse ko banagomba gukorana n’abashinzwe ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo kugira ngo zibabere imbarutso y’iterambere.

Ati: “Ntabwo inka Perezida wa Repubulika yatanze zigomba gukamwa make, biratangaje kuko ubwonko bw’izi nka ni ubutanga amata menshi, mu by’ukuri zatanzwe kugira ngo abantu babone amata banywa ndetse banasagure ayo kugurisha abafashe gukemura ibindi bibazo byabo”

Yaboneyeho gusaba abaturage kujya bamenyekanisha ibibazo bahura na byo kugira ngo bishakirwe ibisubizo mbere, nk’indwara y’ifumbi bamubwiye, ndetse no kongera imbaraga mu gushaka ubwatsi n’amazi by’amatungo kugira ngo umukamo wiyongere.

Umukamo muke w’izi nka, Simbankabo Jean Damascene; umukozi w’Umurenge wa Mgunga ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo yavuze ko ahanini byatewe n’indwara yazibasiye ubwo zari zimaze kubyara, ndetse no kubura ubwatsi kubera izuba ryinshi.

Ati: “Byatewe n’izuba rimaze iminsi ryatumye ubwatsi bubura, ariko nanone ubwo zatangiye kubyara inyinshi muri zo zahise zifatwa n’indwara yitwa Ifumbi, yarazizahaje kubera ko mu miti yari izigenewe nta y’Ifumbi yari irimo, ariko akarere karadufashije karayiduha zirakira, ubu tunafite ingamba ko twazikingiye bityo izabyara ntabwo izayirwara.”

Umunyamabanga wa Leta (wambaye ingofero) bamubwira ibibazo izi nka zagize
Umunyamabanga wa Leta (wambaye ingofero) bamubwira ibibazo izi nka zagize

Mu rwego rwo gufasha iyi miryango kubona ubwatsi, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugunga, Mukeshimana Alice yavuze ko hari ahantu bahaye aba baturage ho gutera ubwatsi, gusa ariko ngo izuba ryarabwumishije, ubu hitezwe ko iyi mvura izakemura icyo kibazo burundu.

Abatuye muri uwo mudugudu ni imiryango 40, yahatujwe muri gahunda yo gukura mu manegeka abari batuye ahashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga, n’abari basanzwe batuye aho hubatswe umudugudu w’ikitegererezo, buri muryango uhatuye worojwe inka na gahunda ya Gira inka munyarwanda.

Mu karere ka Gakenke
Mu karere ka Gakenke
Mu murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke
Mu murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Wagirango ntaba mu Rwanda?

  • Ministri ubwira abaturage ko ubwonko bw’inka ari bwo butanga amata yize he cyangwa iki ra? DNA niba ari yo yavugaga iba mu bwonko se?
    Uzashyira inka wita nziza ahantu itabona n’ijerikani imwe y’amazi yo kunywa ku munsi, ubwatsi bajya kuyipfurira mu rwuri ntirye n’ibilo 20, kandi ifite ibilo 300 cyangwa birenga, utegereze ko izaguha amata aruta amazi yanyoye, cyangwa afite ibiro birenze iby’ubwatsi yariye? Na Ankole zikamwa litiro zirenze icumi zabagaho. Ariko nk’uko abana bacu benshi bariho bagwingingira kubera indyo mbi, n’inka nuko. Inyana yimwe amata ahagije ikivuka, ntibone proteines zindi zihagije mu mikurire yayo, nayo iragwingira. N’iyo yaba ari iya Frisonne, nta na litiro imwe ku munsi y’amata wayitegerezaho. N’indwara zivurwa n’imiti ihenze rugeretse. Kandi inka za Ankole zafashwe neza, inyana zazo zikagaburirwa neza zigahabwa amata ahagije ari ntoya, nazo zishobora kugeza ku musaruro urenze litiro 5 ku munsi, wazingereraho ibiryo by’imvaruganda cyangwa ibinyamisogwe bifite priteines zihagije, nazo zikarenza uriya mukamo. Kandi zitarwaragurika. Protection ya patrimoine genetique yacu hari abayobozi benshi badafite icyo biyumviramo. Gufata inka iticwa n’ikibagarira imaze gukura, ukayismbuza iyo cyica mu cyumweru kimwe, uba ugamije iki? Minister, kanguka bwaracyeye, ukangure na bagenzi bawe.

    • Ubanza ari ubwoko bw’inka yashatse kwandika not ubwonko

  • Ni naho ubworozi bw,inka mu Rwanda bupfira.
    Usanga inka ikorerwa imirimo myinshi,ariko amata ikamwa akaba atahemba n,umushumba.
    Kandi ubwo niko uvuza,niko woza,……
    Jye mbona ikwiye gufasha mukwinjiza mu gihugu inka zitanga umukamo bitari ugukina(nka 50L/jrs nibura.Kandi zibaho.Abazishoboye bakazishyura,bakazagenda boroza n,abandi.
    Naho rwose umukamo uzakomeza kuba ikibazo.
    Wabonye ko no mu mutara bacitse intege.
    Ahahoze amafamu,uhabona imirima y,ibigori,urutoke,ahari amazi bihingira inyanya!

  • Nawe wihutiraho, biragaragara ko ari uwanditse inkuru wibeshye akandika ubwonko aho kwandika ubwoko (bw’inka) cg se breed

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *