• 07/12/2019 11:52 23

Gakenke: Guv. Gatabazi yasabye abafundi gufasha Leta kubaka ibizarama  

Mu nama yahurije hamwe abakora umwuga w’Ubwubatsi bazwi nk’Abafundi ndetse n’ababaji bo mu ntara y’Amajyaruguru bahuye nk’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, Guverineri w’Intara y’Amjyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yabasabye kujya bakorana n’abo bafitanye amasezerano yanditse, no kujya baharanira ko ibyo bakora biba ari ibintu byiza bizaramba.

Guverineri Gatabazi abwira abafundi ko bagomba kujya basaba Contrat kandi bagakora akazi kabo neza

Guverineri Gatabazi yabwiye abafundi ko muri iki gihe igihugu gifitiye akazi kenshi abubatsi haba mu kubaka imidugudu, ibikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro, inzu zigezweho mu mijyi… ariko ngo bakwiye guhuza akazi bakora n’ubungamugayo.

Ati: “Mu biri muri iyi manda ya gatatu Perezida Kagame, na mwe murimo, ni byinshi biri gukorwa nko koroshya ibikoresho by’ubwubatsi, ndetse n’inyubako zizubakwa ni nyinshi kandi ni mwe mutegerejwe muri ako kazi, muzi icyo dushaka, ndetse n’iterambere twifuza.”

Akomeza avuga ko abafundi ari bo ubwabo bagomba guhindura isura yabo kuko hari imvugo ivuga ‘ngo ntawizera umufundi’. Yavuze ko iki ari igihe kuri bariya bafundi cyo kwerekana itandukaniro n’abandi bubaha ibyo bakora, bakirinda gusondeka ibyo bakora.

Ati: “Mube abafundi bakora mu buryo bufasha Leta guhangana n’ikibazo cy’imikoreshereze mibi y’umutungo, no guhangana n’abantu bashaka kuwunyereza biciye mu bikorwa remezo. Mwange ikibi, mwange ko rwiyemezamirimo uwo ari we wese yabakoresha mu nyungu ze atari mu z’abaturage, ntimuvange ibitavangika ngo mukoreshe isima nke ahagomba kujya nyinshi ngo ni uko ari yo mwahawe, ibyo muzabyange.”

Abafundi bakora uko bategetswe, ariko ngo babangamiwe no ‘Kwamburwa’

Umwe mu bafundi wari muri iyi nama yavuze ko iyo basondetse atari ubumenyi buke, ngo ni ko baba bategetswe.

Yagize ati: “Haba ubwo uba ugomba gukora ahantu hanini, wareba isima baguhaye uburyo ari nke bidahura, wabwira boss wawe uti ‘ongeraho indi’, iyo atayiguhaye ahita akubwira ko ari yo yonyine ihari kandi igomba kurangiza aho hantu.”

Abubatsi, bagaragaje ko bafite ibibazo bya ba rwiyemezamirimo babambura ayo bakoreye, bigatuma umwuga wabo uhoramo ibibazo binabadindiza nko mu kuzigamira n’irindi terambere ryabo.

Imanaturikumwe Emmanuel, umwubatsi wo mu karere ka Gakenke, mu murenge wa Gakenke; yabwiye Umuseke ko na we afite ubukene yatewe n’uko yakoreye abantu nta kontaro (contrat) bikaba binateza umwiryane mu rugo rwe, umugore amubaza ayo yakoreye aho yagiye n’icyo yabaga ari gukora.

Ati: “Nta kontaro, urakora ukamburwa, wanagera mu rugo bati wayatsinze mu kabare. Nakoze henshi I Rubavu na Burera hose narambuwe, muri Rubavu hashize amezi abiri, akarere ni ko kari kutwishyuriza.”

Ku kijyanye no kwamburwa kw’abafundi, Guverineri Gatabazi yavuze ko ari ikibazo gikunze kugaragara; ndetse ko hari abo bishyuriza bakishyurwa, ariko ngo abandi bikanga bitewe n’uko baba nta masezerano ‘Contrat’ bafite.

Yagize ati: “Iyo twumvise ngo rwiyemezamirimo yarabambuye, turabashakisha, bamwe bigakemuka, ariko reka mbasabe rwose, mwishyire hamwe mugire umurongo mwiza mugenderaho, munoze imikorere noneho by’umwihariko mucike ku kintu cyo kugirana amasezerano y’ubwizerane, nta contrat mufite zanditse, kuko iyo zihari ni yo gihamya igaragaza ko mwakoze.” 

Twagirayezu Ildephonse uhagarariye sendika (Syndicat) STECOMA; ihugura ikanakorera ubuvuizi abakora Ubwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu ntara y’Amjyaruguru, avuga ko hagiye gushyirwaho amahuriro y’abubatsi kugira ngo bajye babona aho bagaragariza ibibazo bahura na byo mu kazi ndetse no kubakangurira kujya bisabira [abafundi] guhemberwa kuri za konti.

U Rwanda rwatangiye gahunda yo gutanga impamyabushobozi (Certifiact) ku bafundi bahabwa amahugurwa bari mu kazi binyuze mu mashyirahamwe y’abubatsi, ubu abagera kuri 280 bafite izo mpamyabushobozi muri bo harimo ababyize mu ishuri n’ababyihuguyemo bari mu kazi.

Imanaturikumwe Emmanuel, ngo kuba yakoraga atagira Contrat hari ayo ari kwishyurizwa n’akarere andi yo ngo yarayahebye
Twagirayezu Ildephonse, uhagarariye STECOMA mu Amajyaruguru,avuga ko bagiye kurushaho kugira amashyirahamwe azabafasha gukemura ibibazo by’uburenganzira bwabo
Abubatsi basabwe kujya bahemberwa kuri konti aho gufabwa amafaranga mu ntoki

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Gouverneur populiste!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *