• 15/12/2019 10:27 31

Gakenke: Abajyaga kwivuriza mu kandi karere bubakiwe ivuriro n’ishuri bya Miliyoni 28

Abaturage bo ku musozi witwa Nyenyeri mu murenge wa Gashenyi, mu karere ka Gakenke bari bamaze iminsi bafite ibibazo byo kutagira ibikorwa remezo by’ibanze hafi kuko bajyaga kwivuriza ku kigo Nderabuzima cya Tare muri Rulindo, ubu bujurijwe ikigo cy’ubuzima (poste de santé) n’ibyumba by’amashuri birindwi n’ubwiherero bwabyo byose byuzuye bitwaye miliyoni 28 Frw.

Ikigo cy’Ubuzima cyujujwe ku musozi wa Nyenyeri

Aba baturage bari basanzwe bivuriza ku kigo Nderabuzima cya Tare kiri mu karere ka Rulindo cyangwa i Nemba byabagoraga kuhagera kuko bibasaba kuzamuka no kumanuka imisozi ihanamye.

Nshimiyimana utuye muri uyu murenge avuga ko ririya vuriro bujurijwe ari nko mu rugo ku buryo ntawe uzongera kurembera mu rugo kuko hari ababuraga imbaraga zo kujya hariya i Tare kuko ari kure.

Ati “Aha iri vuriro riri ni nko mu rugo, naho ubundi wabaga ushaka  kwivuza ukabiharira umunsi wose.”

Mukandayisenga akorera mu i santire ya Base, mu murenge wa Base, mu karere ka Rulindo avuga ko yajyaga abona abaturutse muri uriya murenge baza kwivuriza mu karere kabo (Rulindo) akabona biteye impungenge kuko hari abo bazana bahetse mu ngobyi kandi ari ukuzamuka no kumanuka imisozi miremire.

Ati “Bamanuka bibagoye ndetse no kujya iriya hakurya i Tare ni indi mvune, ahubwo hari n’abahitamo kujyana umurwayi i Nemba kuko ho nibura batega imodoka.”

Uyu muturage avuga ko niba bariya baturage begerejwe ivuriro ari amahirwe adasanzwe kuri bo kuko bari barikeneye cyane.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashenyi; Uwimana Eugène avuga ko begereje abatuye Nyenyeri ivuriro kuko babonaga bibagora cyane kubona serivisi z’ubuzima.

Ati “Ikigo cy’ubuzima cya Nyacyina cyashyizwe hejuru hariya kuri Nyenyeri kugira ngo hakemuke ibibazo byo kujya kwivuza kure, ndetse bajye bivuza hakiri kare.”

Avuga kandi ko abana ba hariya bigiraga mu mashuri ateye impungenge kubera uburyo yari ashaje bityo ko banabubakiye biriya byumba by’amashuri kugira ngo bige batekanye.

Uwimana asaba abaturage kubyaza umusaruro ariya mahirwe, akabibutsa ko nta muturage ukwiye kuzongera kurembera mu rugo, akavuga ko nta rundi rwitwazo kuko ivuriro basabye igihe kinini baryegerejwe.

Ibyumba by’amashuri byujujwe kuri Nyenyeri
Kuri iri shuri kandi bubakiwe n’ubwiherere bugezweho

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *