Gahongayire avuga ko Clement ari impano ikomeye mu muziki w’u Rwanda
Aline Gahongayire yasohoye indirimbo nshya yise ‘Ndanyuzwe’ avuga ku buhanga bwa Ishimwe Clement wayimwandikiye akanayitunganya. Ngo ni umugisha kuri we akaba n’ impano ikomeye mu muziki w’ u Rwanda.

Uyu muhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana yabwiye Umuseke ko iriya ndirimbo ari iya nyuma akoze muri uyu mwaka. Iyi ndirimbo yayituye abantu cyane cyane abatarashoboye kugera ku byo bifuzaga muri uyu mwaka.
Iyi ndirimbo kandi ngo yagize andi mahirwe yo kuyisohora ku munsi aba yagizeho isabukuru y’amavuko. Ngo ni ishimwe rikomeye cyane.
Yabwiye Umuseke ko iyi ndirimbo ye yanditswe na Ishimwe Clement.
Yandika iriya ndirimbo yarimo aganira na Clement Ishimwe uyu amubaza ibyo yaciyemo muri uyu mwaka wose.
Ngo yabirondoreye Clement Ishimwe undi ayimuhamo ibitekerezo, barayandika kandi bafatanya kuyikora kugeza isohotse.
Icyo avuga kuri Clement ngo uretse kuba ari umuvandimwe we akaba n’ inshuti ye magara ngo ni umugisha ku bakora umuziki mu Rwanda.
Ati “Clement ni umuhanga mu bintu byose akora. Ni impano dufite muri muzika nyarwanda ndanabimushimira cyane Imana ijye ikomeza kumuba hafi.”
Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW
2 Ibitekerezo
Izo mpuhwe ra!
Knowless aracunge neza!
Yitonde,baramushaka!
indirimbo nziza cyane byiza