• 04/12/2020 1:31 45

Umunyarwanda ukinira S. Etienne umaze amezi 8 yaravunitse yagarutse

Kévin Monnet-Paquet rutahizamu w’Umunyarwanda ukinira Saint Etienne yo mu kiciro cya mbere mu Bufaransa, yatangiye imyitozo nyuma y’amezi umunani adakina kubera imvune.

Kévin Monnet-Paquet yasubukuye imyitozo nyuma y’amezi 8 ari mu mvune

Kévin Monnet-Paquet yavunitse tariki ya 12 Ukwakira 2019 ubwo yari mu myitozo mu ikipe ye ya Saint Etienne, umuganga amubwira ko azongera gukina nyuma y’amezi umunani.

Nyuma y’igihe kinini ibikorwa by’imikino bihagaritswe mu gihugu cy’u Bufaransa, mu mpera z’icyumweru gishize, amakipe yatagiye imyitozo kuri Saint Etienne ho byari ibyishimo kuko yakiraga rutahizamu wayo ari we Kévin Monnet-Paquet ukomoka mu Rwanda.

Kévin Monnet-Paquet ufite mama we w’Umunyarwandakazi yatangaje ko yifuza gukinira Amavubi kugira ngo ageze igihugu kibarutse umubyeyi we ku iterambere ry’umupira w’amaguru.

Ibi yabitangaje tariki ya 23 Ugushyingo 2018 mu kiganiro gica kuri Television BFMTV Sport yo mu Bufaransa.

Uyu musore ufite inkomoko mu Rwanda, yavuze ko ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryigeze kumuhamagara kugira ngo aze gukinira ikipe y’Igihugu Amavubi, gusa ngo ntabwo byari biteguye neza.

Ati “Ariko mbere yo gusoza ibyo gukina umupira w’amaguru ntekereza ko nzajya gukina mu gihugu cya mama wanjye, igihugu nigeze guturamo.”

Kimwe n’abandi bakurikiranira hafi umupira w’amaguru wo mu Rwanda, Kévin Monnet-Paquet avuga ko u Rwanda rukomeje gutera imbere mu ngunzi zitandukanye ariko ko runakeneye iterambere ry’umupira w’amaguru, akavuga ko yifuza kuzatanga umusanzu we.

Biteganyijwe ko umwaka w’imikino mu Bufaransa wa 2020/2021 uzatangira muri Kanama uyu mwaka, nyuma y’uko uwa 2019/2020 warangijwe imikino yose itarangiye kubere icyorezo cya COVID-19, igikombe kigahabwa Paris Saint-Germain.

Yasezeranyije u Rwanda ko azarukinira

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *