• 11/12/2019 6:05 52

Florent Ibenge watozaga ikipe y’igihugu ya Football muri DRC YEGUYE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu ya DRC Frolent Ibenge yagejeje kuri federation y’umupira w’amaguru ibaruwa y’ubwegure bwe.

Uyu mutoza yari yaratangiye gutoza Les Leopards guhera muri 2014

Bivugwa ko uyu mutoza wari umaze igihe atoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru muri DRC yumvaga ataguwe neza kubera kunengwa ko ikipe ye itabashije kwitwara neza mu mikino y’amakipe  y’ibihugu y’Afrcia yabereye mu Misiri mu minsi ishize.
Ubwo ikipe ye yatsindwaga n’iya Madagascar Ibenge yabwiye abanyamakuru ati: “ Birashoboka ko ari ubwa mbere n’ubwa nyuma ntoje Les Leopards”.
Ngo yari amaze iminsi ategereje kuzaganira na Perezida wa Federaton y’umupira w’amaguru muri DRC witwa Constant Omari ngo amugezeho iby’ubwegure bwe.

Bivugwa  kandi ko mbere y’uko ikipe ye yerekeza mu Misiri hari amakimbirane yagiranye nawe( Omari) kubera kutumvikana ku bakinnyi bari kuzaba bayigize.

Jean-Florent Ikwange Ibengé  yatoje amakipe menshi harimo iyo mu Bushinwa yitwa Shanghai Shenhua guhera muri Gicurasi, 2012 nyuma aza kujya muri Vita Club yo mu gihugu cye. Hari muri Gashyantare 2014.

Yatangiye gutoza ikipe y’igihugu cya DRC yitwa Ingwe ( Les Leopards) ariko akomeza no gutoza Vita Club

Kuva icyo gihe kugeza kuri iyi taliki yari akiri umutoza mukuru wayo.

 L’actualité

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *