• 28/11/2020 1:23 54

FASHION 101: Imyambaro y’abakobwa igezweho (Amafoto)

Umunsi ku wundi, imyambaro y’abakobwa igenda ihinduka, uko ibihe bije bikazana ibyabyo kandi ntibigitinda kumenyekana kuko umwenda ugezweho iburayi cyangwa muri Amerika, umukobwa utuye i Nyabihu ufite telephone ye irimo internet arara awumenye.

Umwe mu myambaro igezweho

Abagore n’abakobwa ni bamwe mu bakunze kugaragaza udushya mu myambarire yabo by’umwihariko hakaba bamwe bashobora no kwambara imyenda ihenze cyane ugereranyije n’iyo abagabo bambara.

Imbuga nkoranyambaga zifatwa nk’umuyoboro nyarukanamakuru wifashishwa n’abamamaza ibicuruzwa byabo cyangwa abashaka gutanga ubutumwa bugera kuri benshi, gusa abakobwa bazifashisha bagaragaza imyambarire yabo ndetse n’ikimero cyabo bigatuma benshi bifuza kumera nkabo.

Mu mideli ho gukoresha imbuga nkoranyambaga kiri hejuru cyane muri iyi minsi kuko hari abazikoresha bigisha abantu uko bakwiye kwambara neza.

 

Amafoto y’imyambarire igezweho muri iki gihe:

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nubwo babyita “imyambaro igezweho”,ntabwo ari byiza kwereka abahisi n’abagenzi ibice byawe by’ibanga (body private parts).Cyane cyane Amabere n’Ibibero.
    Abakobwa n’Abagore benshi bakeka ko kwambara ubusa mu ruhame bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibero n’amabere Imana yaguhaye.Ntabwo Imana ikwemerera kubyereka abahisi n’abagenzi.Yabiguhaye kugirango ubibikire umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka,isigaze ku isi abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Naho abapfuye barayumviraga,izabazura kuli uwo munsi,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.

  • Jya ubambwirira.Ikibazo nuko abo ubwira batumva.Bazumva ryari??? Igitangaje,nuko abagabo babashuka batajya bambara ubusa mu ruhame.Kwambara ubusa ni kimwe mu bintu bitera ubusambanyi.Nta kuntu wakwereka abagabo bigendera amabere n’ibibero byawe ngo babure kukwifuza.Tekereza nawe kubona umugore w’umuntu,tuvuge ukora muli Bank,yambaye Mini (ijipo ngufi cyane).Aba asebya umugabo we kandi asuzugura Imana yamuremye.Imana idusaba kwambara decently (kutagaragaza ibice by’ibanga).Kubirengaho ni icyaha.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *