• 27/11/2020 1:04 54

Fashion 101 (AMAFOTO): Uko umugabo ajyanisha ikote n’andi mabara menshi

Mu nkuru yacu iheruka muri iki gice cya Fashion 101 twabagejejeho uko umugabo yarimba ikote mu buryo bugezweho. Ubu turibanda cyane ku gice Kerekana uko umugabo yajyanisha ikote yambaye n’andi mabara menshi.

Ikote rikajyana n’inkweto

Muri iyi minsi abagabo by’umwihariko abasore benshi bari gukunda kwambara imyenda yiganjemo amakote, Rimwe na rimwe bakanayambara bari muri gahunda z’umunsi, abasohotse, abari mu kazi n’abagiye mu bindi birori bibemerera kurimba ikote.

Muri iki gihe kandi benshi basigaye bahimba uburyo bwinshi bwo kujyanisha imyenda n’indi mideri bitandukanye nk’uko mu myaka yo hambere byakorwaga aho wasangaga abambaye ikote bakunze kujyanisha n’inkweto z’ingozi.

Ubu nabwo hari abahitamo kwambara ikote bakajyanisha n’inkweto zimenyerewe mu myitozo ngororamubiri, abandi bagahitamo kujyanisha n’ikabutura uretse ko hari n’abambarana n’ijipo imenyerewe ku gitsinagore.

AMAFOTO:

 

 

 

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *